Paolo Gabriele wahoze atunganya mu biro bya Papa Benedicto XVI na mugenzi we nawe w’umukozi muri Vatican, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera. Aba bagabo bakurikiranweho kwiba impapuro z’imena z’amabanga ya Vatican bakaziha umunyamakuru Nuzzi agashyira ibizikubiyemo ku mugaragaro.
Umucamanza Piero Bonnet avuga ko Claudio Sciarpelletti, ukora muri Leta ya Vatican nk’umusesenguzi yaba yarafatanije icyaha na Gabriele. Nyamara izina rye ntiryari ryarashyizwe mu majwi mbere.
Uyu mugabo ukekwaho kwiba impapuro zo kwa Papa, nyuma y’iperereza yafashwe mu minsi 53 mu nzu za Vatican, mbere y’uko ashyirwa mu nzu y’imbohe ategereje ibyemezo by’urubanza.
Leta ya Vatican yavuze ko nyuma y’ifatwa rye basanze zimwe muri izo mpapuro mu nzu ya Gbriele, n’ibindi bimenyetso bigaragaza uruhare rwe muri iki cyaha. Ngo ibi byababaje cyane inkoramutima za Kiliziya.
Iyi nkuru ya Al Jazeera ivuga kandi ko usibye izi mpapuro zishyira mu bibazo amabanga ya Vatican, hari n’indi sheki ya Papa y’ibihumbi 100,000 by’amayero, ndetse n’ikindi gitabo gikubiyemo byinshi cyo mu kinyejana cya XVI. Ngo ibi bishobora kuzamura ibihano bya Gabriele.
Inzobere mu by’amategeko Maurizio Bellacosa, avuga ko bitewe na byinshi yakoze muri Vatican, imyaka y’igifungo ishobora no kuza mu nsi y’itandatu iteganywa n’itegeko.
Vatican n’inzobere mu mategeko biteze ko Papa ashobora kuzamuha imbabazi nk’umuntu wamukoreraga kuva mu gitondo, akamutunganyiriza byose birimo imyambaro ndetse n’ibyo kurya.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
|
U Bufaransa bwemeje ko ubukungu bwabwo bwifashe nabi
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |