00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye i Liege biteguye kwifatanya n’abandi mu myigaragambyo y’ i Buruseli

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 13 August 2012 saa 08:07
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Liege mu gihugu cy’u Bubiligi no mu nkengero zabo biyemeje kutazatangwa mu myigaragambyo izabera I Bruxelles ku itariki ya 18 Kanama 2012, igamije kwamagana ihohoterwa udutsiko tw’Abanyekongo dukorera Abanyarwanda.
Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Liège, baragira bati “nkuko byemejwe mu nama yacu yaduhuje ejo hashize ku Cyumweru, twababajwe cyane n’ubuhamya bwa Jules Mwiseneza, wa musore wakubiswe (…)

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Liege mu gihugu cy’u Bubiligi no mu nkengero zabo biyemeje kutazatangwa mu myigaragambyo izabera I Bruxelles ku itariki ya 18 Kanama 2012, igamije kwamagana ihohoterwa udutsiko tw’Abanyekongo dukorera Abanyarwanda.

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Liège, baragira bati “nkuko byemejwe mu nama yacu yaduhuje ejo hashize ku Cyumweru, twababajwe cyane n’ubuhamya bwa Jules Mwiseneza, wa musore wakubiswe n’abakongomani”. Uyu musore Yabagejejeho urugomo yagiriwe, abasaba kwitabira iyo myigaragambyo ari benshi.

Ubutumwa abari muri iyo nama batangaga bwagiraga buti "Ntabwo dushobora gukomeza kwihanganira aba Banyekongo, ubugome bwabo burakabije. Twiteguye kuzaza mu myigaragambyo turi benshi, abasore, inkumi, abakuru n’abato twese, kugirango tubereke ko trop c’est trop(birarambiranye)".

Nk’uko bikomeje kugaragara ku mbuga nyinshi za internet no mu bindi binyamakuru bihuza Abanyarwanda batuye mu mahanga, birashoboka ko iyi myigaragambyo izitabairwa n’abantu benshi kubera ubutumwa burimo bwo kwanga akarengane gakomeje gukorerwa Abanyarwanda uko Abanyekongo bigaragambije, kandi usanga imico y’Abanyarwanda yo gucisha make mu bintu nk’ibyo bitera abo Banyekongo gukeka ko bo badafite uburenganzira bwo kubyamagana.

Nk’uko abategura iyi myigaragambyo bakomeje kubivuga barifuza ko yazaba mu mahoro baranahamagarira abazayitabira kuza bambaye imyenda y’umweru yerekana amahoro ariko bakavuga ko barambiwe kandi ko rimwe, kabiri, ubwa gatatu mu rugo rw’umugabo nk’uko bivugwa mu kinyarwanda batakomeza kubirebera,


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages