Abatalibani barahiriye kwivugana Igikomangoma Harry w’u Bwongereza


Yanditswe kuya 10-09-2012 - Saa 06:38' na Umurerwa Emma-Marie

Abatalibani bo muri Afghanistan kuri uyu wa mbere batangaje ko biteguye kwica igikomangoma Henry Charles Albert David cyo mu Bwongereza, usanzwe utwara kajugujugu z’intambara mu gisirikare cy’u Bwongereza, akaba ari muri Afghanistan mu butumwa bw’akazi, aho azamara amezi ane.

Abataribani batangaje ko bagiye gukora uko bashoboye kose, kugira ngo bahitane Igikomangoma Harry n’abandi basirikare bagize umutwe w’ingabo z’Abongereza ziri ahitwa helmand mu Ntara yo mu majyepfo ya Afghanistan, ifatwa nk’imwe mu ndiri z’Abataribani.

Igikomangoma Harry ni umupirote mu gisirikare cy'u Bwongereza

Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7, aratangaza ko ibi ari ibyatangajwe na Zabihullah Mujahid, umuvugizi w’Abatalibani, anasobanura neza ko Abataribani bamaze gushyira ahagaragara gahunda yo kugaba igitero ku muntu wa gatatu ku rutonde rw’abagomba gusimburanwa ku bwami bw’u Bwongereza.

Igikomangoma Harry w’imyaka 27 uzwi ku izina rya Captain Wales, yageze mu kigo cya Bastion mu ntara ya Helmand mu cyumweru gishize, mu butumwa bw’igihe kingana n’amezi 4 nk’umupirote w’indege za gisirikare.

Harry agiye muri Afghanistan ku nshuro ya kabiri butumwa, ariko nibwo bwa mbere ubuyobozi bw’u Bwongereza bwatangaje ku mugaragaro ko agiye muri Afghanistan.

Ubutumwa bwa mbere yabugiyemo mu kuboza 2007, bwagizwe ibanga kugeza ibyumweru bigera mu 10 birangiye, ubwo yabusozaga muri Werurwe 2008 kubw’impamvu z’umutekano nyuma y’aho itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryari ritangiye kuvuga ko ashobora kuba ari muri Afghanistan.

IBITEKEREZO
mukireke kigende nubundi ntikizamerera amaherezo gisanzwe kizapfa umunyarwanda cyangwa umurundi yaciye umugani ngo aho kuba imbwa naba imva.
Musubize12.09.2012 saa 02:36
gato fidel
ARIKO ABANYARWANDA MURI ABAGOME KOKO !!!!murandebera aba bacitse ururondogoro bifuriza uyu mwana ibyago di !niko se mwa BANYAGWA MWE nk'ubu uyu abatwaye iki koko !aho mwicaye aho mwicira isazi mujisho mutewe ishavu n'uko ari umwana w'ibwami !!!!!!uuuh nimwoye ayo mureke imitima y'ubutindi mwo gacwa mwe !uyu mwana aramutse agize ibyago mwa kunguka iki mwo gatamarirwa mwe !pu !
Musubize12.09.2012 saa 01:27
umunyana
Ese ubundi we cyangwa abandi bose bagiyeyo gukora iki si ukwica abantu ? Niba kwicwa kwe bumva byaba igitangaza (kuko gupfa byo niyo maherezo) yagumye iwabo akarya imisoro y'abongereza mu mutuzo ? Abazungu ni abirasi gusa !
Musubize11.09.2012 saa 04:08
citoyen
iki gihungu nubwo ari prince n'igicucu cyanee. ntabwo muziko muminsi ishize aribwo mubinyamakuru bitandukanye bacyerekanye cyambaye ubusa ? Wasanga kucyohereza afghanistan ari ukugirango yongere ajye kuri discipline. Naho kuvuga kumwivugana byo baribeshya kuko afite protection iri high. Icyo nangira uyumuhungu nikirara cyaneee. Atandukanye na mukuruwe wawundi uheruka gukora mariage last year.
Musubize11.09.2012 saa 02:47
hum
Nonese Mahoro ? we ko agiye kurasa abandi bana bo ntibabyawe numugore ? ninde wavuve ko ari inshingano y'ubwongereza gucunga umutekano muri Afganistan ? Yewe jye mbona ibihugugu bikomeye aribyo bikora iterabwoba kumugaragaro munyumve neza simwifuriza gupfa ariko beneziriya ndege ayobora zimaze guhitana abatari bacye mu bihugu bikenye
Musubize11.09.2012 saa 01:59
ANA
Murabona ukuntu abazungu bazi gutanga igihano ku bana babo. Uyu Harry yahanwe kuko aherutse kwifotoza yambaye ubusa hamwe n'inkumi, Ari icyo nzi ni umusirikare ukomeye. Imana ikurinde mu kazi kawe Captain Wales !!!
Musubize11.09.2012 saa 01:29
zoro
Imana Imurinde abicanyi, n'abamwifuriza ibibi bose...
Musubize11.09.2012 saa 00:58
Mahoro
Talibans are joking. Wakwibaza impamvu UK yatangaje ko igiye kumwohereza, wasanga yibereye nko muri Brazil yambaye ubusa yifotoza.
Musubize10.09.2012 saa 23:54
Abdullah
yoo,nibamureke yababaza benshi ,ni umwana mwiza kandi ni très simple,ariko kuki bamujyana mubikorwa bya gisilikare ubundi ?? muzi ukuntu agira ambiance ! ni uwa 1 mutubyiniro two mubwongreza kandi aba yicishije bugufi cyane
Musubize10.09.2012 saa 15:05
gatera
iki kirapfuye ntikiraye !!!!!!!!!!!!!!!! buretse wowe ibisiga bishobora kubona inyama muruku kwezi.
Musubize10.09.2012 saa 13:45
nsenga
genda usase abaswa sha !!!
Musubize10.09.2012 saa 09:15
bahe
bazabikora se ubu nibwo babyibutse
Musubize10.09.2012 saa 07:22
Bushombe

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!