Afghanistan:Umugore w’ikihebe yateze bombe mu modoka yica Abanyafurika y’Epfo 8


Yanditswe kuya 18-09-2012 - Saa 12:00' na Jotham Ntirenganya

Umwiyahuzi w’umugore yateze bombe mu mudoka yari itwaye abanyamahanga 12 mu mujyi wa Kabul muri Afghanistani, harimo 8 baturuka muri Afurika y’Epfo, kuwa kabiri ku itariki ya 18 Nzeri.

Abo banyafurika y’Epfo baguye muri iki gitero kibasiye umuhanda mukuru werekeza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege muri Afghanistani, ariko icyatangaje ababyiboneye ni uko cyatezwe n’umugore.

Umutwe urwanya Leta y’icyo gihugu, Hezb-e-Islami wigambye ibyo bitero by’ubwiyahuzi. Uyu mutwe wavuze ko uri kwihimura kuri filimi yakozwe irwanya Islam.

Nk’uko BBC yabitangaje ngo ntibyari bisanzwe ko abagore batega ibisasu by’ubwiyahuzi.

Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo yavuzeko abo banyafurika y’Epfo bapfuye bakoraga mu kigo kigenga gishinzwe ingendo zo mu ndege, ariko amazina yabo azatangazwa bamaze gupima no kwemeza umubiri wa buri nyakwigendera.
Yongeyeho ati "Ni ubwambere abantu bacu bagwa mu bitero by’ubwiyahuzi muri kiriya gihugu.”

Gusa yavuze ko nta mubano Afganistani isanzwe ifitanye n’Afurika y’Epfo, kuko uhagarariye iki gihugu asanzwe acumbika muri Pakistani. Yongeyeho ko ari nayo mpamvu kumenya amakuru y’ababo bariyo bigorana. Ntabwo yavuze niba abariyo bashobora kuvanwa yo byihuse.

IBITEKEREZO
Imana ibakire mubayo.
Musubize19.09.2012 saa 08:25
Emmey
Imana ibakire mu bayo.abagome bahitana inzirakarengane Imana ibiteho.
Musubize19.09.2012 saa 08:15
Emmey

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!