{Mu nama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ikirere iri kubera mu mujyi wa New York, umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon yasabye abayobozi b’ibihugu gukora amateka mu kurinda ibidukikije.}
Ubwo yatangizaga iyi nama, yitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku isi nka Perezida Barak Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron n’abandi, umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon yavuze ko ikizanye abayobozi i New York ariko ugukora mateka mu kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati “Abayobozi ntabwo bari hano kugira ngo bavuge, ahubwo gukora mateka”.
Umunyamabanga wa Loni wagarutse ku mateka ye, yavuze ko yavukiye mu gihugu cyarimo intambara ikomeye cya Koreya. Iteka ngo yarotaga kuzabaho mu mahoro, mu gihugu cyuze ituze n’ubukungu ndetse abaturage bafite ubuzima bwiza n’amahirwe mu byo bakora. Gusa ngo ibi iyo arebye ubu abona bigenda bicyendera kubera imihindagurikire y’ikirere. Ibi ngo bikaba bisaba ko abatuye isi bafata ingamba nshya.

Ban Ki-Moon yagize ati “Imihindagurikire y’ibihe ni cyo gisobanuro cy’iyi myaka yacu, ibisubizo byacu nibwo bizagaragaza ahazaza hacu. Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bisaba ko twese dushyira hamwe.”
Kuri ubu aho isi igeze, bigaragara ko yugarijwe cyane n’imihindagurikire idasanzwe y’ibihe isi itigeze inyuramo. Ibi ngo bikaba bisaba ko hagabanwa imyuka mibi ijya mu kirere. Ban Ki-moon yagize ati “Kugabanya ingano y’imyuka mibi ijya mu kirere, bizatuma ahazaza haba heza. Umucyo, ubuzima, umunezero, umutuzo byose atari kuri bamwe ahubwo ku isi yose.”
Yasabye ko byibuze mu mpera z’iki kinyejana isi izaba itakirangwaho imyuka mibi yangiza ikirere. Ibi bikaba bisaba ko ibihugu byose bitangira gushora imari mu kubungabunga ibidukikije. Kuri ibi Ban Ki-moon yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gutera inkunga ikigega cyo kubungabunga ibidukikije (Green Climate Fund) kikajya gishyirwamo byibuze miliyari 100 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.
Ubwo abayobozi batandukanye b’ibihugu bafataga ijambo ngo bagire icyo bageza ku bitabiriye iyi nama, Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande yagaragaje ko Ubufaransa bushyigikiye ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ndetse yizeza gutanga inkunga y’igihgu cye ingana na Miliyari y’amadolari y’Amerika mu kigega cyo kubungabunga ibidukikije ‘Green Climate Fund’.

Leonardo DiCaprio uherutse kugirwa intumwa y’amahoro ya Loni, yahawe umwanya ngo agire icyo ageze ku bitabiriye inama. Nk’umukinnyi wa filimi, yavuze ko ashyigikiye ubuzima. Kuri we kubungabunga ibidukikije ngo ni yo ntambwe ya mbere mu kurinda umutekano.
DiCaprio yashimangiye ko imihindagurikire y’ibihe atari ibigwirira abantu ahubwo ari ibigaragara biba bikorwa. Yavuze ko igihe kigeze ngo hagire igikorwa ku guhngana n’ihindagurika ry’ibihe.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barak Obama ubwo yari ahawe umwanya, yavuzeko Amerika yiteguye kandi ntarirarenga mu kuba habungabungwa ibidukikije.
Obama yagize ati “Twe turiho ubu turi aba mbere bo kugirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere ariko kandi ni natwe banyuma bafite icyo bashobora gukora”.
Barak Obama yakomeje avuga ko hashobora kuba hari impungenge z’uko bamwe bashobora kuba bagerageza kubungabunga ibidukikije nyamara abandi bakigira ntibindeba.Yavuze ko Amerika igiye gutangira ingambva nshya.
Barak Obama yavuze iyi nama igomba gusiga ingamba zikomeye ndetse zigomba gushyirwa mu bikorwa vuba ngo hato abana bari kubyiruka batazaragwa Isi yanduye.

Iyi nama ya Loni yiga ku kubungabunga ibidukikije yahije abayobozi batandukanye b’ibihugu igize Umuryango w’Abibumbye, abashoramari, ibigo by’Imari n’imiryango itegamiye kuri Leta. Intego nyamukuru yayo ikaba yari ugufata icyerekezo kimwe mu kurengera ibidukikije hagamijwe guha ubuzima bwiza batuye Isi bose.

Ibitekerezo 0