00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Radiyo y’i Toronto iratungwa agatoki ku guha urubuga rusesuye abahakana jenoside

Yanditswe na

Dan Richard Iraguha

Kuya 1 May 2013 saa 09:53
Yasuwe :

Gerard Caplan, umunyakanada w’inzobere mu by’amateka, aratunga agatoki Radio ya kaminuza ya Toronto guha umwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Avuga ko bitangaje cyane kubona radio ya kaminuza ya Toronto iza imbere mu bahakana Jenoside, binyuze mu kiganiro The Taylor Report kiba buri wa mbere, aho umunyamakuru ugitegura akunze gutumira abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Caplan atanga urugero ku butumwa bugaragara ku rubuga rwa internet rwa Phil Taylor, (…)

Gerard Caplan, umunyakanada w’inzobere mu by’amateka, aratunga agatoki Radio ya kaminuza ya Toronto guha umwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Avuga ko bitangaje cyane kubona radio ya kaminuza ya Toronto iza imbere mu bahakana Jenoside, binyuze mu kiganiro The Taylor Report kiba buri wa mbere, aho umunyamakuru ugitegura akunze gutumira abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Caplan atanga urugero ku butumwa bugaragara ku rubuga rwa internet rwa Phil Taylor, umunyamakuru ukora icyo kiganiro, bwamamaza igitabo cyanditswe na Robin Philpot, umwe mu banyakanada uza imbere mu guhakana Jenoside yakorewe Abatusti, igitabo cyiswe Rwanda 1994: Colonialism dies hard.

Igitabo cya Philpot kigaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze ibaho, ahubwo ko icyabaye ari umugambi w’Abanyamerika wo gukoresha inyeshyamba za RPF mu kugabanya ingufu Abafaransa bari bafite mu karere, by’umwihariko mu Rwanda na Congo, hagambiriwe ko Abanyamerika babasimbura.

Philpot kimwe n’abandi bahabwa ijambo mu kiganiro The Taylor Report bavuga ko mu 1994 hapfuye abantu ku mpande zombie, kandi ko nta Jonoside yateguwe ngo ishyirwe mu bikorwa ndetse ko nta miliyoni y’Abatutsi yishwe.

Mu myaka icumi iki kiganiro gitangiye kumvikana kuri radiyo ya Kaminuza ya Toronto cyazamuye umubare w’abumva iyo radiyo, kubera gutumira abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Philpot, Anne Garrison, David Katz, Keith Harmon Jones, Cynthia McKinney, Christopher Black, Peter Erlinder, Umunyamategeko w’umunyamerika wigeze kuza mu Rwanda kuburanira Ingabire Victoire akaba yaraje no gufungwa aho yari akurikiranyweho ko mu nyandiko ze ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gushinja radiyo ya kaminuza ya Toronto guha urubuga abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gerard Caplan yibaza niba iyi radiyo ishobora no guha umwanya abahakana bakonapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Toronto David Naylor yamusubije ati “Radiyo yacu ifite umurongo igenderaho kandi wigenga” yongeraho ko bagamije guteza imbere uburenganzira bwo kuvuga icyo buri wese atekereza no guha abakunzi bayo ibiganiro bibanyuze kandi n’ibitekerezo binyuranye. Ku rundi ruhande Ken Stowar, Umuyobozi wa radiyo ya Kaminuza ya Toronto yatangaje ko badashobora guha urubuga abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ku ifoto: Gerard Caplan, umunyakanada w’inzobere mu by’amateka, utunga agatoki Radio ya kaminuza ya Toronto guha umwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi. (Credits: Touki Montreal)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages