Ku nshuro ya mbere u Bufaransa buraburanisha none tariki 4 Gashyantare uwitwa Simbikangwa Pascal, Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle byabigarutseho mu minsi ishize, Simbikangwa wafatiwe mu birwa bya Mayotte mu nyanja y’Abahinde (ibirwa bitegekwa n’u Bufaransa), iburanishwa rye ni irya mbere ku munyarwanda ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi wahungiye muri iki gihugu ku cyha cya Jenoside.
Simbikangwa wahoze mu buyobozi muri serivisi y’ubutasi ku butegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, aho yari afite ipeti rya Kapiteni, akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitegura no gutanga intwaro zifashishijwe n’Interahamwe ndetse no kuzishishikariza kwica Abatutsi mu bice bitandukanye byo muri Kigali no ku Gisenyi muri komini Karago aho yavukaga.
Alain Gauthier ,Umuyobozi w’urugaga rw’abiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside baba hanze, yavuze ko uru rubanza ruzaba ari urw’amateka, kuko ruzaba rubereye mu gihugu gishinjwa kugira uruhare muri Jenoside.
Yagize ati "Ni urubanza rw’isomo kuko ruzatanga umwanya wo gusobanura ibyabereye mu Rwanda mu 1994.”
Yakomeje asaba ko ukuri ku ruhare rwa Simbikangwa muri Jenoside kwagaragara, kandi ko n’inzirakarengane za Jenoside zizaba zisubijwe icyubahiro .
Kuri we kandi ahereye ku myaka 20 ishize uyu mugabo akaba ari bwo agiye kuburanishwa, yemeza ko ari igitutu abayobozi b’u Rwanda bakomeje kotsa u Bufaransa.
Guhera mu 1994, u Bufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi byakiriye impunzi muri zo harimo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myaka 20 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye nta munyarwanda n’umwe wari wahaburanishirizwa kuri icyo cyaha cya Jenoside ndetse hari na bamwe bakidegembya nyamara barashyiriweho impapuro zibata muri yombi.
Nyuma ya Simbikangwa, Octavien Genzy undi munyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside uri muri iki gihugu biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera i Paris.
Simbikangwa w’imyaka 53 y’amavuko, yatawe muri yombi mu 2009 mu birwa bya Mayotte, aho yageze mu 2005 avuye avuye mu birwa bya Comores agendera ku mpapuro mpimbano.
Simbikangwa ugendera mu igare ry’abamugaye, yamaze igihe afungiye muri gereza ya Saint-Denis ku kirwa cya Réunion.
Yari ku rutonde rw’ikubitiro rw’abashakishwaga na Polisi Mpuzamahanga “ Interpol” kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside.
Abandi banyarwanda benshi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bamaze igihe kinini baba mu Bufaransa. Muri bo harimo Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana wayobora u Rwanda.
Hari kandi n’abandi ba hafi y’uyu muryango baburanishijwe n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), muri bo harimo musaza wa Kanziga, ari we Protais Zigiranyirazo, warekuwe nyuma yo kubura ibimenyetso kuri urwo ruhare.
Bamwe barasaba ko yakoherezwa kuburanishizwa mu Rwanda
Ni kenshi ubutabera bw’u Rwanda bwasabye ko abafatiwe mu mahanga bakoherezwa kuburanishirizwa aho bakoreye icyaha aho bifasha mu kubona ibimenyetso ku buryo bworoshye kandi bubereye.
Dr Leon Mugesera na Pasteur Uwinkindi ni bamwe muri mbarwa bamaze koherezwa mu Rwanda n’ibihugu bitandukanye bagiye bafatirwamo ariko u Bufaransa ntibukozwa na gato ibyo kohereza abakekwaho ibyaha mu Rwanda.
Bamwe mu baturage batuye mu gace Simbikangwa avukamo aho bivugwa ko yakoreye bimwe mu byaha akurikiranweho, babwiye Radio Rwanda ko bifuza ko uyu mugabo yakoherezwa mu Rwanda akaba ari ho aburanishirizwa.


















TANGA IGITEKEREZO