00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Yarashyize ashyingurwa adatwitswe, Abanyarwanda bamwe bahezwa ku itabaro

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 14 August 2014 saa 02:45
Yasuwe :

Nyuma y’imvururu zakomye mu nkokora itwikwa ry’umurambo w’umunyarwandakazi Karekezi Saba Esperance wapfiriye i Normandie mu Bufaransa, kuwa Kabiri w’iki cyumweru yashyinguwe adatwitswe ariko bamwe bahezwa ku itabaro.
Gutinda gushyingura Saba byatewe n’uko bamwe mu Banyarwanda baba mu Bubiligi bitambitse igikorwa cyari cyateguwe cyo gushyingura batwitse umurambo, bavuga ko babanza kwerekwa icyemezo cya muganga kigaragaza icyamwishe, , kuko bakemangaga ko umugabo we yagize uruhare mu rupfu (…)

Nyuma y’imvururu zakomye mu nkokora itwikwa ry’umurambo w’umunyarwandakazi Karekezi Saba Esperance wapfiriye i Normandie mu Bufaransa, kuwa Kabiri w’iki cyumweru yashyinguwe adatwitswe ariko bamwe bahezwa ku itabaro.

Gutinda gushyingura Saba byatewe n’uko bamwe mu Banyarwanda baba mu Bubiligi bitambitse igikorwa cyari cyateguwe cyo gushyingura batwitse umurambo, bavuga ko babanza kwerekwa icyemezo cya muganga kigaragaza icyamwishe, , kuko bakemangaga ko umugabo we yagize uruhare mu rupfu rw’umugore we, agashaka kwihutira gusibanganya ibimenyetso.

Banongeragaho ko gutwika umurambo bihabanye n’Umuco nyarwanda ndetse n’idini ry’Abadivantisiti nyakwigendera yasengeragamo.

Icyo gihe hemejwe ko imihango yose ihagarara, Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bugakora iperereza ku rupfu rwa Saba.

Nyuma yo gukorera ibizamini umurambo, Ubutabera bwemeje ko Saba Esperance yishwe n’indwara y’umutima nk’uko muganga wa mbere yari yabyemeje, maze umugabo wa Saba yemererwa gushyingura mu buryo ashaka. Gusa, Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari bateje imvururu bitambika gushyingurwa atwitswe bahezwa ku itabaro.

Icyatumye umurambo udatwikwa nk’uko byari byateganyijwe mbere

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Ngwije Eliel umugabo wa Saba yasobanuye ko ubusanzwe bifuzaga gushyingura mu Rwanda, gusa bakomwa mu nkokora no kuba hari ibyabagoraga birimo n’uko nyakwigendera yasize uruhinja rutarabona inkingo zibemerera kumuzana muri Afurika, bahitamo gutwika umurambo, bakabika ivu akazashyingurwa mu Rwanda.

Saba apfuye akiri muto, asize abana bato cyane

Ngwije asobanura ko impapuro za muganga zigaragaza icyamuhitanye zari zihari kuko yapfiriye mu bitaro, kabone nubwo hari “abakunda byacitse, badafite n’aho bahuriye n’umuryango” babyuririyeho bateza imvururu ku itabaro, igikorwa avuga ko gihabanye n’Umuco nyarwanda.

Uyu mugabo yakomeje asobanura ko nyuma y’uko Ubutabera bugaragaje icyahitanye umugore we, yagiriwe inama yo kumushyingura bisanzwe mu gitaka, aho gukoresha uburyo bwo gutwika bwari buteganyijwe mbere.

Yagize ati “Kuko twari dufite umuryango mu Rwanda barambwira bati mushyingure bisanzwe umuheshe icyubahiro aho ngaho natwe tuzajya tuza gusura imva ye dushyireho indabo, nuko mfata icyemezo cyo kumushyingura bisanzwe ku bushake bwanjye kuko Umushinjacyaha yari yavuze ko nta kibazo cyambuza kumushyingura uko mbishaka nk’uko amategeko y’u Bufaransa abinyemerera.”

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bahejwe ku itabaro

Kuba Abanyarwanda baba mu Bubiligi barakomye mu nkokora gahunda yari iteganyijwe mbere ndetse bakagira uruhare mu mvururu zabereye ku itabaro ku nshuro ya mbere, byatumye Ngwije afata icyemezo cyo kubaheza mu muhango wo gushyingura wabaye kuwa Kabiri, anabyemererwa n’inzego zishinzwe umutekano mu Bufaransa.

Umugabo wa nyakwigendera ahamya ko kuba mu ishyingura harabaye imvururu zatewe n’abantu batari n’abo mu muryango bitahesheje icyubahiro umugore we witabye Imana. Avuga ko ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye atabatabaza, akiyambaza inshuti zo mu Bufaransa, abo mu muryango we ndetse n’umuryango w’umugore we wari uhagarariwe na mukuru we uba mu Bufaransa.

Yagize ati “Abo bantu simbazi…ntabwo bari inshuti z’umuryango, niyo wababaza aho ntuye ntibahamenya.Ubwo rero mu rwego rwo guha icyubahiro uwo twashakanye no kugira ngo muherekeze neza, ntabwo nifuje ko haza ba bandi bateje akavuyo, cyane ko Polisi yari yavuze iti ‘ushyiremo uwo ushaka, umenyeshe uwo ushaka, uwo udashaka ntahagere’.”

Urupfu rwa Karekezi Saba Esperance w’imyaka 27 rwashenguye abamuzi, cyane imiryango yombi cyane ko yasize abana bakiri bato cyane, harimo n’uruhinja rw’ukwezi kumwe.

Karekezi Saba Esperance n'inshuti ze zo mu Bufaransa
Bamwe mu bantu bari ku itabaro
Saba yashyinguwe adatwitswe byari byateje imvururu

Inkuru ya mbere: Baburijemo itwikwa ry’umurambo w’Umunyarwandakazi mu Bufaransa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages