Umugabo w’Umufaransa akurikiranyweho kwinigira abana be babiri, agakobwa gafite imyaka 5 n’agahungu k’imyaka 10, kuri uyu wa Gatandatu i Lyon nyuma y’uko yari amaze igihe atandukanye n’umugore we.
Imirambo y’abo bana yakuwe mu nzu uwo mugabo w’imyaka 48 y’amavuko yacumbitsemo nyuma yo gutandukana n’umugore we.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) bitangaza ko habonetse icyuma gisa n’igikoreshwa n’abicanyi iruhande rw’imirambo y’abo bana kandi ngo mu mpera z’iki cyumweru ni bwo bwari ubwa mbere abana baje kumusura aho yari acumbitse nyuma y’aho baherewe gatanya.
Byamenekanye ko aba bana bishwe mu mugoroba wo kuwa Gatandatu ubwo umugore yahitaga ku mugabo we asohoka mu nzu imyenda ye iriho amaraso.
Umugore yari agiye gucyura abana ngo batahe kuko ni babanaga nawe we ariko umugabo we nubwo bari bafite uburenganzira bwo gusura se.
Abaturanyi b’uwo mugabo wihekuye batangarije AFP ko uwo umugabo yahise acikira ku kagare asize imodoka ye iparitse ku rugo.Ntibyamuhiriye kuko yahise anafatwa n’abashinzwe iperereza muri uwo mugoroba. , ubu akaba arindiwe mu gace ko mu Bwongereza ka Lyon.
























TANGA IGITEKEREZO