Umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori Uwihanganye Jean de Dieu w’imyaka 26, uzwi cyane mu Rwanda ku izina rya Henri Jado, akaba ari mu Banyarwanda 3 barangije muri kaminuza ya Manchester mu Bwongereza uyu mwaka, agiye guhembwa muri 15 b’abahanga baharangije.
Uwihanganye arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Rwanda.
Ibi bihembo bakaba babihabwa mu birori byo kwiyakira biza kuba nyuma y’ibirori nyirizina byo gusoza aya masomo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2013.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE biciye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Uwihanganye yavuze ko yishimiye kuba asoje ayo masomo akaba avuga ko atahera mu Bwongereza, ahubwo azaza gutanga umusanzu we mu rwamubyaye.
Yagize ati: “Nshimishijwe no kuba nsoje aya masomo, igihe kirageze ngo ngaruke mu Rwanda, nze mfatanye n’abandi twihutishe iterambere ry’igihugu cyacu, ufite umushinga ashaka gushyira mu bikorwa, yazanyegera nta kibazo.”
Uwihanganye yavuze ko kubona iri shuri byatewe n’uko yari yaragize amanota menshi mu masomo y’ibijyanye n’ubwubatsi mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza mu cyahoze cyitwa Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare.
Uretse kuba yaza mu Rwanda gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, yanavuze ko yashinze ishuri mu Bwongereza ryigisha Ikinyarwanda ku bana b’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Manchester.
Mu gihe ngo azaba agarutse mu Rwanda, arateganya kurisiga mu maboko y’abayobozi b’Abanyarwanda baba muri uyu mujyi.
Henri Jado mu Rwanda yari azwi nk’umunyamakuru mu kiganiro cya Salus Relax cyavugaga ku bahanzi n’andi makuru y’imyidagaduro.
Ni we kandi wayoboye ibirori bya Rwanda Day byabereye i Londres muri uyu mwaka.
Kaminuza ya Manchester Henri Jado yigagamo, iri ku mwanya wa 4 mu Bwongereza, uwa 6 mu Burayi, ku rwego rw’Isi ikaba ku mwanya wa 20, yigwamo n’abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 80, kuri ubu basaga ibihumbi 39.
Mu bantu bamaze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel kugeza ubu, harimo 25 bayiciyemo cyangwa bayigishijemo.


















TANGA IGITEKEREZO