00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwuzukuru wa Malcolm X yiciwe urw’agashinyaguro muri Mexico

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 11 May 2013 saa 06:39
Yasuwe :

Ku yindi nshuro umuryango wa Malcolm X wongeye gushyirwa mu gahunda n’urupfu rw’umwe mu bawugize, ubwo mu joro ryo kuwa kane ushize, umwuzukuru w’uyu nyakwigendera waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe urw’agashinyaguro ubwo yakubitirwaga mu mujyi wa Mexico kugeza umwuka umushizemo.
Malcolm Shabazz yari yanyarukiye I Mexico mu murwa mukuru wa Mexique mu rwego rwo kugirana umubonano na Miguel Suarez, ukuriye umuryango RUMEC. Nuko ahura n’abajura mu (…)

Ku yindi nshuro umuryango wa Malcolm X wongeye gushyirwa mu gahunda n’urupfu rw’umwe mu bawugize, ubwo mu joro ryo kuwa kane ushize, umwuzukuru w’uyu nyakwigendera waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe urw’agashinyaguro ubwo yakubitirwaga mu mujyi wa Mexico kugeza umwuka umushizemo.

Malcolm Shabazz yari yanyarukiye I Mexico mu murwa mukuru wa Mexique mu rwego rwo kugirana umubonano na Miguel Suarez, ukuriye umuryango RUMEC. Nuko ahura n’abajura mu mugoroba, bagerageza kumwiba ababera ibamba, nyuma baramukubita bikomeye, umwuka umushiramo arimo ajyanwa kwa muganga.

Mu masaha yakurikiye iyicwa rye, amakuru yari yakomeje gusakara yanyuranyaga ku mpamvu zaba zari zihishe inyuma y’urupfu rwe, gusa nyuma biza kwemezwa ko yishwe n’abajura bamukubise bikomeye.

Sekuru wa Malcolm Shabazz witwaga Malcolm X afatwa nk’umwe mu birabura babayeho mu mateka y’isi babashije kuvuga rikijyana. Malcolm X kimwe n’umwuzukuru we, yishwe n’abagizi ba nabi ubwo yaraswaga tariki ya 21 Gashyantare 1965 bwo yarimo yitegura kugeza ijambo ku bari bitabiriye ikiganiro yari agiye gutangira mu mujyi wa New York mu gace ka Manhattan.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages