Umuvugizi wa Polisi ya Louisiana, Jean McKneely, yavuze ko polisi yahurujwe nyuma y’uko uwo mugabo witwa Alton Sterling w’imyaka 37 usanzwe ucuruza ama CD, yakangaga undi umuntu amutunze imbunda i Baton Rouge muri Louisiana.
Ayo mashusho yateje imyigaragambyo agaragaza abapolisi babiri basingira Sterling bakamushyira hasi ahantu haparikwa imodoka, bagaterana amagambo menshi nyuma hakumvikana urusaku rw’amasasu atatu n’andi abiri atumvikana kimwe n’aya mbere, n’ijwi rivuga ngo “afite imbunda”.
BBC yatangaje ko ibipimo by’isuzuma ryakorewe umurambo byerekana ko Sterling wasize abana batanu, yishwe n’ibikomere yatewe mu gituza no mu mugongo.
Abaturage basaga 200 kuri uyu wa Kabiri bafunze imihanda ariko baza kwirukanwa na Polisi, abategura iyo myigaragambyo bavuga ko barayisubukura kuri uyu wa Gatatu ubwo baza gukoranira imbere y’ibiro by’umujyi wa Baton Rouge.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kotswa igitutu kubera imfu za hato na hato z’Abanyamerika b’abirabura baraswa bakicwa kandi bari mu maboko ya polisi, inshuro hafi ya zose bikagaragarako bicwa n’abapolisi b’abazungu.
Imibare igaragaza ko polisi muri USA irasa abantu basaga 1000 buri mwaka kandi bagapfa, hakibasirwa cyane abirabura batuye muri icyo gihugu.





Ibitekerezo 0