Iyo myigaragambyo yavutse nyuma y’iraswa ry’abirabura Philando Castile wo muri Minnesota na Alton Sterling wo muri Louisiana.

Uko buri umwe muri abo birabura yicwaga n’abapolisi b’abazungu, habonekaga amashusho akwirakwizwa mu gihugu cyose yerekana icyo gikorwa, bikongeza umwuka mubi wateje uburakari abirabura benshi bituma birara mu mihanda

Umuyobozi wa polisi ya Dallas, David Brown yavuze ko abapolisi 11 barashwe mu gico batezwe n’abantu bifuzaga guhitana benshi bashoboka.

Yagize ati "Turatekereza ko abarashe aba bapolisi bari babaturutse mu mpande ebyiri kandi bari biteguye gukomeretsa no kwica abashinzwe umutekano benshi bashoboka.”

CNN ivuga ko Polisi yataye muri yombi umwe mu bakekwaho icyo gikorwa. Hari n’undi w’umwirabura hakwirakwizwaga ifoto ko ariwe warashe abapolisi ndetse aza kwitanga, gusa haracyibazwa niba yagize uruhare muri uko kurasana cyangwa yitanze ku bushake.

Philando Castile yarashwe kuwa Gatatu ubwo yari ageze ku matara agenzura imodoka (feu rouge) mu Mujyi wa St Paul, mu gihe Alton Sterling we yishwe kuwa Kabiri mu Mujyi wa Baton Rouge.

Imibare igaragaza ko polisi muri Amerika irasa abantu basaga 1000 buri mwaka bagapfa, hakibasirwa cyane abirabura batuye muri icyo gihugu.

Abapolisi benshi bahise batabara
Abapolisi benshi bahise batabara
Ifoto yakwirakwijwe y'umusore wishyikirije polisi
Ifoto yakwirakwijwe y'umusore wishyikirije polisi
Imyigaragambyo yitabiriwe n'abantu benshi
Imyigaragambyo yitabiriwe n'abantu benshi