Azafungwa imyaka 33 kubera gufasha CIA gufata Ben Laden


Yanditswe kuya 23-05-2012 - Saa 16:28' na Jean Bosco MUTIBAGIRANA

Umuganga wo mu gihugu cya Pakisitani ushinjwa n’igihugu cye gufasha ibiro bishinzwe ubutasi by’Amerika gufata uwari umuyobobzi wa Al-Quaïda wishwe n’umukomando w’Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka 33 n’urukiko rukemura imanza z’amoko mu karere ka Kyber muri Pakisitani.

Shakeel Afridi ni umuganga ubaga abarwayi ashinjwa kubeshya ko yavuraga mu mujyi wa Abbottabad aho Ben Laden n’umuryango we babaga ahubwo yishakaga gufata ADN zabo, yahamijwe iki cyaha n’ubuyobozi bw’akarere kigenga ka Kyber aho uyu mugabo akomoka.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri telefoni yavuganye n’umuvugizi w’aka karere avuga Mohammad Siddiq avuga ko yakatiwe igifungo cy’imyaka 33 kubera ubugambanyi akaba yahise ajyanwa mu gereza nkuru y’ahitwa Peshawar mu mujyi munini wo mu Majyaruguru.

Oussama Ben Laden yishwe tariki ya 2 Gicurasi 2011 n’umukomando w’umunyamerika. N’ubwo ngo nta ntwaro yari afite, Bin Laden yahise araswa kuko iyo operasiyo yari mu rwego rw’izo bita “shoot to kill”.

IBITEKEREZO
ngaho America nimutabare
Musubize27.05.2012 saa 07:15
BEN
bakishe se ahubwo ,cyahemukiye abantu beshyi cyane kumutanga.
Musubize24.05.2012 saa 16:04
nsenga
iyo mbwa ngo ni laden. interahamwe yo mu ............
Musubize24.05.2012 saa 14:18
Mhmd
uyu mugabo ntabwo arenganye ahubwo ahawe igihano gito ubugambanyi si bwiza kandi ben laden atwigisha kunoza amasezerano na bo twayagiranye ben laden yarumuntu wu mugabo cyane
Musubize24.05.2012 saa 10:32
fils
Vyoba bibabaje ko hakiri abantu ataho bataniye nka Bin Laden, abateroriste. Bamenye ko ataho bazoshika, ntakindi nukubagwanya.
Musubize24.05.2012 saa 06:02
doe
No mu Rwanda aba bayobozi bzazane izo ADN zirakenewe cyane kuko ibyaha bibaze kuba byinshi kandi hari abazira akarengene kuko mu gutanga ibimenyetso baribeshya cyane zihari zafasha kumenya ukuri nyako koko
Musubize24.05.2012 saa 05:52
Felix
Usa yararebye isanga ijyanye Bin Laden mu rukiko, hari amabanga menshi yajya hanze. Kuko ntawe uzi icyo bapfaga.
Musubize23.05.2012 saa 23:17
Allan
A former agent of the CIA has revealed that al-Qaeda leader Osama bin Laden has died of natural causes five years before the US announced his death.http://tinyurl.com/d926rdg
Musubize23.05.2012 saa 22:45
Issa
Uyu mugabo ararenganye kweli. Ossama ntabwo yishwe n'imbwa nako ingabo za America. yazize urwikirago.
Musubize23.05.2012 saa 22:39
Reader
Iyo mbwa yamutanze ahubwo bayice umutwe .
Musubize23.05.2012 saa 16:41
anakombati
iyo operation ndumva nta mikino ni shoot to kill
Musubize23.05.2012 saa 11:08
mond

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!