Kuri uyu wa Mbere, inteko y’urukiko rw’i Boston yahamije Umunyarwadakazi Prudence Kantengwa ibyaha byo kubeshya ubuyobozi ubwo yasabaga uburenganzira bwo kwinjira no kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uwo mutegarugori w’imyaka 47 yashinjwaga kuba ubwo yasabaga ubuhungiro muri Amerika yarabeshye ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe ngo yavuze ibinyoma ubwo yakaga Visa n’impapuro zuzuzwa n’abinjira n’abasohoka, ngo anabeshya imbere y’umucamanza ushinzwe abinjira n’abasohoka kandi yari yarahiye, iki kikaba ari icyaha gikomeye cyane mu mategeko.
Nyuma y’aho inteko yemeje ko agomba guhanwa, Kantengwa ategereje kuzasomerwa tariki 31 Nyakanga. Ashobora kuzahanishwa imyaka 15 y’igifungo ikurikiwe n’indi itandatu yo gukomeza kugenzurwa ari hanze, hakiyongeraho n’ihazabu y’amadolari 500 000.
Prudence Kantengwa ni mukuru wa Beatrice Munyenyezi w’imyaka 42, nawe uregwa kubeshya ubwo yakaga impapuro zo kwinjira no kuba muri Amerika n’iz’ubwenegihugu bw’Amerika. We yaburanishijwe n’urukiko rw’i Concord muri Leta ya New Hampshire.
Munyenyezi yashakanye na Arsene Shalom Ntahobali, nawe waburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha, mu rubaza rwitiriwe Butare.
Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bakatiwe muri Kamena umwaka ushize igifungo cya burundu ku bw’uruhare rwabo muri Jenoside. Ntahobali yahamwe n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.
Munyenyezi mu 1994 yabaga muri Perefegitura ya Butare, muri hoteli y’umuryango we. Abashinjacyaha bo mu Rukiko rwo muri Amerika bamurega kuba yarafashaga abakoraga Jenoside kugenzura indangamuntu z’abacaga kuri bariyeri imbere y’iyo hoteli yabagamo aho kandi yatangaga amabwiriza yo gufata ku ngufu no kwica Abatutsi muri Jenoside.
Urubanza rwa Munyenyezi rwo ruzakomeza tariki 10 Nzeli uyu mwaka.


















TANGA IGITEKEREZO