François Hollande, Perezida mushya w’igihugu cy’u Bufaransa na Minisitiri w’Intebe Jean-Marc Ayrault, bashyize ho guverinoma nshya kuri uyu 16 Gicurasi.
Iyi Leta iyobowe ahanini n’abantu bava mu ishyaka ry’aba sosiyalisiti igiye kwibanda ku mahame Francois Mitterand na Laurent Fabius wamubereye Minisiti w’Intebe bagenderagaho, aho kandi Hollande azafatanya n’uyu Fabius akirukana umunyamabanga wa mbere w’ishyaka rye Martine Aubry.
Abaminisitiri 18 yashyizeho ndetse n’abandi 16 bahagarariye amashyaka yabo ni bo bagize iyi guverinoma. Hiyongeraho abahagarariye abagore n’abagabo ndetse n’abandi bayobozi b’icyubahiro.
Amashyaka ashyigikiye irigiye ku butegetsi nayo yemerewe imyanya 2 muri Leta aho Cécile Duflot yahawe kuyobora Minisiteri ishinzwe uburenganzira bw’ibyaro n’amacumbi.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubukungu, Perezida mushya na Minisitiri w’Intebe bijeje Minisitiri w’Ubukungu ndetse n’ushinzwe ubucuruzi ko bagiye kugaragaza impinduka nziza.
Ku rundi ruhande Arnaud Montebour nawe wize iby’ubukungu cyane azayobora Minisiteri ishinzwe kuzamura ireme ry’umusaruro mu gihugu.
Nk’uko rero kandi Michel Sapin yagize uruhare rukomeye mu gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Perezida Hollande, Sapin yashinzwe Minisiteri y’Umurimo, n’ibiganiro nubwo we atakekaga ko bishoboka.
Ku birebana n’imibereho myiza y’abaturage, Sapin azafatanya na Marisol Touraine nawe uzita cyane kuri gahunda z’abaturage n’ubuzima.
Minisitiri w’Intebe akaba yaragaragaye kuri televiziyo avuga ko aba Minisitiri bazatsindwa mu matora yo muri Kamena bazahita bakurwa muri guverinoma.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza(Reuters) bivuga ko benshi mu bari basanzwe muri Leta, bagiye gusezererwa.
Urugero ni nka Martine Aubry, umunyamabanga w’ishyaka riharanira imibereho myiza ari mu biteguye gusezererwa nkuko nawe abyivugira. Undi uri mu biteguye gusezererwa ni Bertrand Delanoëumukru w’Intara ya Paris ndetse n’abandi benshi. Gusa bitewe n’uruhare umuntu yagize mu bikorwa byo kwiyamamaza hari n’abandi bateganirijwe imyanya muri Leta nshya. Biteganijwe ko inama ya mbere y’Aba Minisitiri iterana kuri uyu wa 17 Gicurasi ku isaha ya saa cyenda.


















TANGA IGITEKEREZO