00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libani: Abakirisitu n’Abayislamu biteguye kwakira Papa Benoît XVI

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 14 September 2012 saa 03:01
Yasuwe :

Papa Benoît XVI kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Nzeri 2012, ategerejwe muri Libani mu ruzinduko agirirayo ruzamara iminsi 3. Ajyanweyo no kugeza ku baturage ba Libani imyanzuro y’inteko rusange idasanzwe yateraniye i Roma mu Kwakira 2010, yibanze ku mibereho y’Abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo hagati.
Papa Benoît XVI, agiriye uruzinduko mu karere karangwamo imvururu zishingiye kuri politiki n’iyobokamana. Ubutumwa bw’amahoro ashyikiriza Abakirisitu abasaba kutava mu gihugu cyabo, (…)

Papa Benoît XVI kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Nzeri 2012, ategerejwe muri Libani mu ruzinduko agirirayo ruzamara iminsi 3. Ajyanweyo no kugeza ku baturage ba Libani imyanzuro y’inteko rusange idasanzwe yateraniye i Roma mu Kwakira 2010, yibanze ku mibereho y’Abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo hagati.

Papa Benoît XVI, agiriye uruzinduko mu karere karangwamo imvururu zishingiye kuri politiki n’iyobokamana. Ubutumwa bw’amahoro ashyikiriza Abakirisitu abasaba kutava mu gihugu cyabo, Abayisilamu babutegereje n’amatsiko menshi.

Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko abantu bakomeje kwibaza niba koko Papa yagirira uruzinduko mu gihugu giturantye na Syria irangwamo intambara ikomeje kumena amaraso y’abaturage.

Uruzinduko rwe, rubaye ikimenyetso gikomeye gifite icyo kivuze muri ibi bihe bikomereye abaturage bo muri ako karere.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’imyaka 15, rukurikiye urwa Papa Yohani Pawulo II, rwabaye mu 1997, ubwo harangwagamo intambara hagati ya Libani na Isiraheli yatumye urubyiruko rwinshi rujya gushakira amaramuko mu mugabane w’u Burayi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages