Papa Benoît XVI kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Nzeri 2012, ategerejwe muri Libani mu ruzinduko agirirayo ruzamara iminsi 3. Ajyanweyo no kugeza ku baturage ba Libani imyanzuro y’inteko rusange idasanzwe yateraniye i Roma mu Kwakira 2010, yibanze ku mibereho y’Abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo hagati.
Papa Benoît XVI, agiriye uruzinduko mu karere karangwamo imvururu zishingiye kuri politiki n’iyobokamana. Ubutumwa bw’amahoro ashyikiriza Abakirisitu abasaba kutava mu gihugu cyabo, Abayisilamu babutegereje n’amatsiko menshi.
Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko abantu bakomeje kwibaza niba koko Papa yagirira uruzinduko mu gihugu giturantye na Syria irangwamo intambara ikomeje kumena amaraso y’abaturage.
Uruzinduko rwe, rubaye ikimenyetso gikomeye gifite icyo kivuze muri ibi bihe bikomereye abaturage bo muri ako karere.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’imyaka 15, rukurikiye urwa Papa Yohani Pawulo II, rwabaye mu 1997, ubwo harangwagamo intambara hagati ya Libani na Isiraheli yatumye urubyiruko rwinshi rujya gushakira amaramuko mu mugabane w’u Burayi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yunusu wa Maridadi yasize u Rwanda ari amatongo agarutse araruyoberwa
20.05.2013 |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |