00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia gusezera bwa nyuma kuri Minisitiri w’Intebe Zenawi

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 1 September 2012 saa 08:45
Yasuwe :

Nyuma y’aho uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi witabye Imana ku itariki ya 20 Kanama, biteganyijwe ko asezerwaho mu cyubahiro kuri icyi Cyumweru itariki ya 2 Nzeli 2012, aho babakuru b’ibihugu batandukanye bazitabira uyu muhango. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame we yageze yo kuri uyu wa Gatandatu.
Umuhango wo gusezera kuri Meles Zenawi, uzabera mu gace ka Meskel Square gaherereye Addis-Ababa., nyuma umurambo werekezwe mu ngoro ihererereye muri uwo Mujyi.
Kugeza ubu (…)

Kugeza ubu ntibiramenyekana ko umurambo wa Meles Zenawi ukomoka mu idini ry’aba Orthodx ashobora gushyingurwa dore ko ngo n’uwahoze ari muri iryo dini akaba yarigeze no kuba umwami wa Ethiopia Haile Selassie, bivugwa ko yashyinguwe muri rumwe mu nsengero zo mu Murwa Mukuru wa Addis Abeba.

Bamwe mu banyacyubahiro bateganyijwe kwitabira uyu muhango, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Yoweli Museveni w’u Bugande, Mwai Kibaki wa Kenya na Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, n’abandi batandukanye.

Minisitiri w’intebe wungirije wa Ethiopiya Hailemariam Desalegn niwe wasimbuye nyakwigendera Meles Zenawi.

Tubibutse ko Meles Zenawi yitabye Imana tariki ya 20 Kanama, aguye mu Bubiligi aho yarimo kwivuriza indwara yari amaranye igihe kirekire. Yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko, amaze imyaka 21 ku butegetsi.

Perezida Kagame asinya mu gitabo cyo kwihanganisha

Foto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages