Siriya : Abanyamakuru babiri bishwe n’ibisasu PRINT VISITS : 7119 COMMENT: 1 

Siriya : Abanyamakuru babiri bishwe n’ibisasu


Yanditswe kuya 23-02-2012 - Saa 07:33' na Gaston Rwaka

Abanyamakuru babiri biciwe muri Siriya kuwa Gatatu ubwo inzu y’itangazamakuru y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Bachar al-Assad yaturikirwagaho igisasu.

Umunyamakuru ufotora wazize ibyo bisasu ni Rémi Ochlik w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu Bufaransa na Marie Colvin w’umunyamerikakazi w’imyaka 55 wakoreraga Ikinyamakuru Sunday Times.

Amakuru dukesha Le Parisien avuga ko abandi banyamakuru bane bakomerekejwe n’ibyo bisasu barimo uwundi munyamakuru w’umufaransakazi, Edith Bouvier usanzwe akorera Le Figaro wahakomerekeye bikabije.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bivuga ko abanyamakuru Marie Colvin na Rémi Ochlik bakomerejekwe n’igisasu cyaguye mu nzu barimo ubwo bashakaga guhunga.

Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa Frédéric Mitterrand atangaza ko ibiri kubera muri Siriya biteye ubwoba kuko bibaje kubona abanyamakuru baraswa mu gihe bahunze intambara.

Marie Colvin wakoreraga mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza yari umunyamakuru w’inzobere akaba yaramenyekanye ubwo yataraga amakuru menshi mu ntambara ya Yougoslavie, Iran ou en Libiya akaba yaratakaje ijisho rye ubwo yataraga amakuru mu ntambara ya Yougoslavie. Yanataye amakuru kandi ku ntambara zabereye muri Iran na Libya.

Rémi Ochlik yari akiri umusore ndetse akaba n’umunyamakuru, yamenyekanye mu nkuru ziheruka muri Haïti, Congo ndetse n’amakuru menshi yagiye yohereza mu mpinduramatwara iheruka kubera muri Misiri na Libiya.

IBITEKEREZO
Naho ndetse ntibazi kubica, iyo ugiye ku rugamba urapfa cyangwa ugakira. Ni ibisanzwe rero ko abanyamakuru bishora aho batatumiwe bapfa nk'abandi barwanyi bose. Nababwira iki namwe mukorera igihe niba mushak akuvugwa mu bitangazamakuru ko mwapfuye mujye yo gutara ay'intambara !!!
23.02.2012 saa 02:19
mushyitsi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!