Syria : Abantu 200 baguye mu gitero


Yanditswe kuya 14-07-2012 - Saa 11:46' na Léocadie Nyirankunzimana

Abantu bagera kuri 200 baguye mu gitero cyagabwe mu gace ka Treimsa mu Ntara ya Hama mu gihugu cya Syria, Leta n’abatavuga rumwe nayo bakaba bari kwitana bamwana ku waba yihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Ubwo bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Kane, ubwo ingabo z’igihugu zashakaga gufata agace ka Treimsa baza kugwa mu gico cy’abarwanya ubutegetsi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ngo mu gitondo cyo ku wa Kane ingabo za Leta zari zagose aka gace, ingabo zirwanya Leta zikavuga ko ingabo za Leta ari zo zishe aba baturage zikoresheje indege z’intambara n’ibitwaro bikomeye, mbere y’uko imitwe ishyigikiye Leta iza nayo igatangira kurasa abaturage.

Gen. Robert Mood Umukuru w’ingabo za Loni muri Syria yavuze ko bagikomeza gukora iperereza ku waba yagize uruhare muri ubu bwicanyi bakaba kandi bahamagaririra imitwe yose kumvikana kugirango bahagarike intambara.

Ubwicanyi bwo muri Syria bumaze guhitana abantu bagera ku 16.000 mu mezi 16 ashize, nyuma y’aho hatangiye kubaho imyigaragambyo irwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Syria Bashar-el Assad.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!