U Bubiligi : Umuhanzikazi Una Mukandoli yitabye Imana


Yanditswe kuya 3-08-2012 - Saa 08:18' na Karirima A. Ngarambe

Una Mukandoli wari inshuti y’u Rwanda n’Abanyarwanda, yashizemo umwuka tariki 31 Nyakanga 2012 mu bitaro byo mu Bubiligi byitwa Bordet.

Nk’uko umukobwa wa Una Balfe Mukandoli, Gwendoline Faravel, yabitangarije IGIHE, nyina umubyara wari ufite imyaka 71 y’amavuko yazize uburwayi.

Una Balfe Mukandoli yari umuhanzi w’umuririmbyi, akaba n’umwanditsi w’ibitabo n’imivugo, ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Irlande, aho yavukiye tariki ya 30 Nzeli 1941 i Langford hafi y’umujyi wa Dublin. Nyakwigendera asize abana batatu n’abuzukuru batanu.

Yandikiye indirimbo nyinshi abaririmbyi mu Bubiligi nka Vaya con Dios, Machiavel, Blue Rock, Sunhouse na Calvin Owens Blues Band.

Yatangiye kumenyekana muri Diaspora nyarwanda i Bruxelles mu mwaka w’1980, biturutse ku nshuti ye yitwa Valérie Gahongerwa benshi bazi ku izina rya « Tante Valérie », bafatanyije gushinga ishyirahamwe bise « La Petite Colline » mu 1984. Ubu iyoborwa n’umuhungu wa Valérie w’imfura witwa Bideri Alain. Iri shyirahamwe ryarashyizweho mu rwego rwo guhuza abantu mu bijyanye n’umuco w’aho bakomoka.

Una yakunze umuco nyarwanda cyane, imbyino, indirimbo, ubusizi ndetse n’ururimi rw’ Ikinyarwanda, nyuma aniyemeza kwibanira n’Abanyarwanda bari impunzi icyo gihe, bafatanya akababaro barimo ko kutemererwa gutaha iwabo, ari naho yahimbye indirimbo ye ya mbere yise « Lament for Rwanda » mu mwaka w’1987. Iyo ndirimbo yavugaga agahinda k’umwana wibuka iwabo i Rwanda mu gihugu cy’imisozi igihumbi.

Una yagiye mu Rwanda bwa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 1994, ahageze yafashije abana barenga 30 mu ishyirahamwe yise « Imfura z’umutima » mu gihe cy’imyaka icyenda. Muri abo bana yareze harimo abageze muri za kaminuza, yafashijwe cyane n’ishyirahamwe ryo mu Bubiligi « Pomme et Papaye » rya Claire na Jacqueline Ausloos, bamubaye hafi mu gufasha izo mfubyi.

Una kandi yanditse inkuru nyinshi muri « The New Times » yo mu Rwanda no mu kinyamakuru « Ikaze », yakoze ibitaramo byinshi byo guteza imbere umuco nyarwanda. Yari azwi cyane ku izina rya « Mukandoli », iri akaba yararihawe na nyakwigendera Sentore mu gitaramo cyabereye muri Centre Culturel Franco Rwandais i Kigali mu mwaka w’1996.

Nyuma y’imyaka cumi n’itandatu yashyize ahagaragara CD igizwe n’indirimbo cumi n’enye zakorewe muri studio ya Contact FM, ayita « Mukandoli Una mu Rwanda ». Mu kuyikora yafatanyije n’abaririmbyi nka Ben Ngabo, Papy John, Thierry Gallard na Sly, icyo gihe akaba yaratewe inkunga n’Ambasade ya Irlande i Kampala.

Yanditse kandi igitabo yise « Rwanda My Love » kizasohorwa vuba mu gihugu cy’u Bwongereza na Nathanial Boarer, ukorera ikinyamakuru Ikaze.

Una yari afite indi mishinga myinshi yagizemo uruhare n’indi yifuzaga kuzashyira mu bikorwa mu Rwanda nko kongera guha isura ryiza ishuri ryigishaga ubuhanzi rya Nyundo (Ecole d’ Arts de Nyundo) n’indi mishinga myinshi yifuzaga kuzakorera mu Karere yari atuyemo ka Nyamyumba hafi y’ikiyaga cya Kivu, aho yabanaga neza n’abarobyi, ndetse akaba yarifuzaga no kuzakoraho indirimbo ivuye mu nganzo yabo ya buri munsi baririmbaga bava kuroba.

Una yafashije kandi abana bo Ntara y’u Burengerazuba abagisha ibya muzika afashijwe n’Ambasade y’ u Buholandi, ubu abo basore yafashije bavuyemo abahanzi ku buryo bamwe bagaragaye mu bitaramo byabaye kuri stade Amahoro kuva mu mwaka wa 2003.

Una igitaramo cye cya nyuma aherutse kugikorera i Bruxelles mu Bubiligi mu Karere ka Uccle, aho yunganiwe n’abahanzi nka Cécile Kayirebwa, Ben Ngabo, Bideri Alain, Lion Eye, Che Mukunzi na Zion Youth, akaba yarifuzaga ku gikomereza mu turere twose tw’u Rwanda.

Umukobwa we Gwendoline Faravel mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Bubiligi yatubwiye ko we na basaza be babiri barimo bategura uko bazamuherekeza bwa nyuma, kandi ko bazahita bihutira kurangiza album yise « Rwanda My Love » ikazasohoka mu Rwanda vuba mu rwego rwo kumwibuka.

Gwendoline yagize ati “Asize amateka meza azamutwibutsa igihe cyose twe n’inshuti ze zose. “

Yanatubwiye ko hateganyijwe n’umugoroba wo kumwibuka ku cyumweru tariki ya 5 Kanama i Bruxelles muri Uccle kuri N° 75 rue du Coq, naho kumuherekeza bwa nyuma ni ku wa mbere tariki ya 6 kanama saa 10 :30 mu kiriziya cya « Du Précieux Sang » N° 24 rue du Coq muri Komine ya Uccle.

Nyakwigendera Una Mukandoli ari gucuranga gitari mu gitaramo
IBITEKEREZO
Mukandoli,yego yagiraga urukundo kandi akarugaragaza kuko mumibanire ye yagize inshuti nyinshi cyane cyane ku Gisenyi kuko njye twaraturanye afite abana arera abana nabo hari abandi baza kwiga gucuranga . Imana imuhe iruhuko ryiza, kandi ikomeze abane be nabamwibuka ubu mugihe har'imihango yo kuherekeza ubwanyuma. PAUL
Musubize6.08.2012 saa 04:25
paul
yoooo ndababaye pe UNA RIP
Musubize4.08.2012 saa 17:44
jojo
Imana imwakire. Ubukotanyi bwe burarangiye byose bizashira hasigare urukundo
Musubize3.08.2012 saa 14:41
A
Ndabona bamwe muboneyeho. Kwinigura nogutikura.iyo mutavuze amoko namazuru mubitebure nubwiza ntimunyurwa ?ubwose icyotutumva niki kutavuze ubugufi Nibawavugaga muri rusanjye ?turarwaye mUmitima .
Musubize3.08.2012 saa 12:49
Fiona
OOh disi !!!!! MUKANDOLI yarasinziriye ? Ndamwibuka yatwigishije uturirimbo twe i RUBAVU (Gisenyi) !!!! ,
Musubize3.08.2012 saa 12:24
Gilbert
OOh disi !!!!! MUKANDOLI yarasinziriye ? Ndamwibuka yatwigishije uturirimbo twe i RUBAVU (Gisenyi) !!!! ,
Musubize3.08.2012 saa 12:24
Gilbert
Yooooooo disi nanjye ndamwibuka aba ku Kicukiro nyuma ya genocide ukuntu yakundaga abasirikare b'inkotanyi yansanze ahantu kuburinzi ampa icyo kunywa icyo gihe nari ngikeneye cyane anantumira kujya iwe kumusura, nagiyeyo na bagenzi banjye atwakira nk'abatware........ Imana imuhe iruhuko ridashira
Musubize3.08.2012 saa 11:58
rugema
Agiye abanyarwanda tukimukeneye kuko utazi Mukandoli UNA BALFE ni bake mu Rwanda ariko twe kumwihariko turamuzi kuko yatugize abo turibo ubu.yemeye kutubera umubyeyi, twaturukaga ahantu hatandukanye mumoko atandukanye y'abanyarwanda mukunda gutsimbararaho ntanimpanvu mugaragaza yabyo. icyo mwibukiraho ni uko yafataga umwana wese ubabaye atarebye akarere, amazuru, uburebure cg se ubwiza nkuko abenshi muri benewacu babanyarwanda mumeze. Uyu yatubereye Umubyeyi natwe abo yareze tuzahora tumwibuka. RIP
Musubize3.08.2012 saa 10:32
jdede
mukandoli muzi ndumwana muto ku gisenyi ari muhanzi ukunda umuco wacu agakunda urubyiruko ndetse akarugira inama yakundaga urwanda byimazeyo jyanibuka duhurira ku kivu tukaganira kundirimboye ivuga kubyibirunga imanaimwakire kuko izi ubuntu n ;urukundo yatugiriraga.
Musubize3.08.2012 saa 10:04
buyoya
@ KK:Nibyo Una yabaye i Cyangugu ariho yari afite ikigo cy'imfubyi n'ishuri rya muzika,niho yavaga azanye articles za "New times"yacurangaga na blues,niwe wazanye ibyuma by'umuziki kuri "cercle sportif de kigali".Lovely Una,RIP
Musubize3.08.2012 saa 09:52
Christian
R.I.P Mukandori
Musubize3.08.2012 saa 09:10
dan
RIP Mukandoli, mwibuka mu cyahoze ari Cyangugu, yabanaga n'abantu batandukanye, binavugwa ko yari umuCADRE ukomeye wa Cyama ! Imana imwakire mu bayo.
Musubize3.08.2012 saa 09:09
Davos
imana umuhe irihuko ridashira tuzamusange amahoro niwabo watwese
Musubize3.08.2012 saa 08:46
GATETE
Nyagasani akorohereze !!!!
Musubize3.08.2012 saa 06:31
o
Yoooooooo Mukandoli rwose !ndamuzi yigeze kujya afasha abana bamwe bitaga mayibobo babaga inyanza ya Kicukiro kukimoteri ntiyatinyaga kwinjira murugo rw'umunyarwanda batanaziranye kandi ntatinye kuganira nabo no gusangira.Yajyaga aza murugo kuko twari dutuye hafi y'umurenge wa Kagarama tugasangira ibitoki n'ibishyimbo rwose ntakibazo kandi yarazi n'ikinyarwanda cyane.RIP
Musubize3.08.2012 saa 04:49
######
Yari inshuti y'Urwanda cyane Imana imuhe iruhuko ridashira
Musubize3.08.2012 saa 04:25
NSENGIYUMVA Emmanuel
Oooh ! RIP Mukandoli ndamuzi.
Musubize3.08.2012 saa 04:13
Claire
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA ................
Musubize3.08.2012 saa 04:13
Jimmy
Yakoze byinshi byiza abikorana urukundo abikorera abanyarwanda ,tuza musabira igihe cyose kumana. sagesse ibintu uvuze birakomeye kandi ni byo rwose . hababaza abanyarwanda badashaka kugaragara bafasha iwabo, abo mu mahanga bo bazi abenshi ngo kuberako batunvikana numutu umwe mu rwanda bunva rwasenyuka rukitura hasi ,ese kweli abantu bahinduye imyunvire ,bakareka kwanga iwabo ndetse no kuhangisha abanyamahanga , mu bubirigi ho birakabije ..mwisubireho mutazatubera nka zahene nyabuna ..niwanyu .... Be blessed Rwanda
Musubize3.08.2012 saa 03:58
POA
Yooooooo Arihuse kuko agiye tukimukeneye nkabanyarwanda kandi agiye atushije ikivi kuko murumva ko hari imishinga asize yari kuzatugirira akamaro nkishuri rya nyundo (ecole d,art de nyundo) ririya shuri rwose riratubabaza kuba ridakora.Imana imwakire
Musubize3.08.2012 saa 03:25
umusomyi
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!