00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Ibibazo by’ubukungu bizaba urusobe mu mwaka wa 2013

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 1 January 2013 saa 08:43
Yasuwe :

Angela Merkel Chanceliere w’u Budage araburira abaturage ko urwego rw’ubukungu ruzarangwamo ibibazo bikomeye mu mwaka wa 2013 kuruta uko byari bimeze 2012, akabahamagarira kwihangana no gukomera mu butumwa bw’umwaka mushya yatanze.
Mu nkuru yatangajwe n’urubuga 7 sur 7 Angela yagize ati “Urwego rw’ubukumgu ruzarangwa n’ibibazo umwaka utaha, ariko ibi ntibigomba kuduca intege, ahubwo bikwiye kudushishikariza gukora.
Avuga ku ihungabana ry’ubukungu mu Burayi, Angela Merkel yahamagariye (…)

Angela Merkel Chanceliere w’u Budage araburira abaturage ko urwego rw’ubukungu ruzarangwamo ibibazo bikomeye mu mwaka wa 2013 kuruta uko byari bimeze 2012, akabahamagarira kwihangana no gukomera mu butumwa bw’umwaka mushya yatanze.

Mu nkuru yatangajwe n’urubuga 7 sur 7 Angela yagize ati “Urwego rw’ubukumgu ruzarangwa n’ibibazo umwaka utaha, ariko ibi ntibigomba kuduca intege, ahubwo bikwiye kudushishikariza gukora.

Avuga ku ihungabana ry’ubukungu mu Burayi, Angela Merkel yahamagariye abaturage kwihangana . Ati “ Impinduka twemejwe (mu Burayi) zitangiye kuzana ingaruka, turacyakeneye kwihangana kuko nti turabasha kurenga ibibazo.

Nubwo ubukungu bw’u Budage butahungabanye bikomeye ugereranyije n’ibindi bihugu by’i Burayi, Merkel avuga ko umusaruro bwite w’imbere mu gihugu wasubiye inyuma ku gipimo cya 0,2% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages