00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufaransa bugiye gufasha abarwanya Syria

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 18 June 2012 saa 02:47
Yasuwe :

Kuwa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Laurent Fabius yatangaje ko igihugu cye cyigiye guha abarwanya Leta ya Syria ibikoresho by’itumanaho, mu rwego rwo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad .
Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI avuga ko iyi ari nshuro yambere abategetsi b’Ubufaransa batangaje ko bagiye guha ibikoresho birimo n’ibyagisirikare byakwifashishwa n’izi ngabo zirwanya Leta Syria.
Laurent Fabius kandi yakomeje avuga ko (…)

Laurent Fabius kandi yakomeje avuga ko ibiganiro hagati y’Ubufaransa ndetse n’Igihugu cy’Uburusiya bigiye gutangizwa mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cya Syria, ndetse no gushaka uburyo Perezida Bashar al-Assad yatanga ubutegetsi mu mahoro bidaciye mu ntambara.

Hagati aho ariko Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yatangaje ko nta biganiro igihugu cye cyizigera kigirana n’ibihugu nk’Ubufaransa ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuko ngo usanga bibogamiye kuruhande rw’abarwa ubutegtsi bwa Bashar al-Assad.

Ibihugu nk’Uburusiya n’Ubushinwa byanze gutora icyemezo gifatira ibihano igihugu cya Syria mu Muryango w’Abibumbye, ndetse byanga ko hakoreshwa ingufu za gisirikare.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Fabius yagiranye na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yavuze ko mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu tariki ya 30, Ibihugu bikomeye ku Isi bizahurira I Genève mu Busuwisi mu rwego rwo gushaka umuti ku ntambara yo muri Syria imaze guhitana abantu bagera ku bihumbi cumi na bine na magana ane (14,400) guhera mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize wa 2011.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages