Umukwe wa Kabuga Félicien ku buyobozi bwa RNC


Yanditswe kuya 5-10-2012 - Saa 04:50' na Annonciata BYUKUSENGE

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress), umukwe w’umunyemari Félicien Kabuga, Dr. Paulin Murayi niwe washyizwe mu buyobozi bwa RNC mu gihugu cy’u Bubiligi .

Itangazo ryagaragaje ko Dr. Paul Murayi yagizwe Uwungirije Umuhuzabikorwa mu Bubiligi bwose, akaba n’Umuhuzabikorwa by’agateganyo mu mujyi wa Buruseli.

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA), umutwe wa politiki utavugarumwe na Leta y’u Rwanda, ukorera hanze y’ u Rwanda, umukwe wa Félicien Kabuga, uhigwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha ni we washyizwe mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi.

Nk’uko RNA ibyibutsa, Dr. Paulin Murayi yari n’umunyamuryango shingiro wa radiyo ya RTLM (Radio Television Libre des Milles colline), yagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru ahamagarira abahutu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Murayi ashyizwe mu buyobozi w’ishyaka rya RNC, mu gihe rimaze iminsi rivugwamo ubwumvikane buke ndetse bamwe bakanarisezeramo. Aje asanga mu buyobozi bw’iri shyaka Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya bacumbikiwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, na Gerald Gahima na Dr Theogene Rudasingwa baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

RNA igaragaza ko inzobere mu bya politiki zivuga ko imikoranire y’umuryango wa Kabuga n’inshyaka rya RNC atari iy’ubu, kuko zivuga ko uyu mutwe ariwe uwutera inkunga mu bikorwa byawo.

Ubyara umugore wa Dr. Paulin Murayi, ari we Félicien Kabuga amaze igihe kitari gito ashakishwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadorali y’Amerika ($5m ) ku muntu wese uzatanga amakuru y’aho yaba aherereye agafatwa, agashyikirizwa ubutabera kubera uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Dr. Paulin Murayi yashakanye na Winnie Kabuga, umukobwa wa Félicien Kabuga, bakaba baba mu gihugu cy’Ububiligi.

IBITEKEREZO
ntabwo wabyemeza wasanga aramagambo
Musubize6.12.2012 saa 02:34
yankurije
Ibibazo sukuba umukwe wa kabuga ikibazo nugukora ibikorwa bibi. Philbert umvugiye ibintu kabisa Kabuga yishe kuruta Sindikubwabo ? umukwe wa sindikubwabo yabaye Minisitiri ubu mbanza ari senateur none kuki atabajijwe ibyo sebukwe yakoze abari abaterankunga ba RTLM benshi bari mubuyobozi bw'igihugu kuba rero uwo mukwe yakora politiki ni ibisanzwe kubakunda politiki ariko icyaha ni gatozi niba hari ibyashinjwa muzabivuge aho kumuhora ko ari umukwe wa kabuga
Musubize8.10.2012 saa 07:02
makobwa
NOneho numuhungu tuzamenyana nzabemaso atazaba ari nubuvivi bwa kabuga ?ese ntaraboneka ?ntimuzana mubona kuko yisongoje namenyo aba nairob jye ayajye nkaba ndayatanze.
Musubize6.10.2012 saa 15:50
nibyose
NDATANGAYE
Musubize6.10.2012 saa 08:47
BUBU
Ariko uwo Dr Murayi Paulin muvuga ko ari umukwe wa Kabuga simperuka yarashakanye n'umu camerounaise witwa Dr Nana ? musuzume neza mutamwitiranya n'umukwe wa Kabuga rwose kandi icyo yaba cyose nzi ko ari umunyarwanda mwiza akaba n'umuganga mwiza
Musubize6.10.2012 saa 02:25
shalom
ni akumiro noneho pe, nibyo se koko
Musubize5.10.2012 saa 13:51
mudacumura
umukwe wa kabuga ni Eugene mbarushimana wahoze ali umunyamabanga mu bayoboraga umutwe w,interahamwe. Ali no mubaje muli come and see
Musubize5.10.2012 saa 13:42
kanamugire
ibi ntacyo bitwaye kuko icyaha nigatozi, nubwo ari umukwe wa kabuga , ntago bivugako ibyo kabuga yakoze azabiryozwa, kuba ayobora rnc nakazike kuko abantu ntago babona politique kimwe
Musubize5.10.2012 saa 13:31
kalala
Ntimukatujijishe, uwo mukobwa wa kabuga twaliganye yashakanye na Mbarushimana Eugene wali ahubwo secretaire mu biro byabayobozi binterahamwe. Aherutse n,ikigali akanya gato aba kwa ex 1er ministre ntawe umubona. Afite ndetse na bashiki be Bibiana na Purcherie bacotizaga muli RTLM none uwo Pulcherie akaba akaba inshuti ya Makuza aba ali nawe wamushyikilije muli ambassade y u rwanda mu bubiligi ngo ahagaralire diaspora. Twalinjiwe nyamara ni uko ntawe ugira aho avugira...
Musubize5.10.2012 saa 13:19
muhimakazi
Ikibazo kilihe ? radio LTM ? GATSINZI ntiyalimo , RWARAKABIJE , MIRONKO ,
Musubize5.10.2012 saa 13:00
BB
Niba Dr. Murayi wo muri RNC yari mu bashinze RTLM, na Bazivamo Christophe wo muri FPR nawe ari mubayishinze ndetse n'Intore RUCAGU ! Ndumva rero RNC na FPR bakomejemu gusaranganya abashinze RTLM bakitsa(bakiriho) !
Musubize5.10.2012 saa 11:47
Celine
ayo ni amatiku
Musubize5.10.2012 saa 11:44
byiringiro
Nkunda itangazamakuru, kuko ari inzira ikomeye abaturage bakoresha bagaragaza ibitekerezo byabo, itangazamakuru iyo rikozwe mu buryo bw'umwuga rirubaka. Nshuti basomyi mumfashe kusubiza ibi bibazo : Ese itangazamakuru ryitaga abatutsi bose inyenzi, ubwo inkotanyi zatangizaga intambara yo kubohoza u Rwanda ryarubakaga ? Ese ubu itangazamakuru ritangaza amakuru abogamye rirubaka ? cyangwa aho ntiryaba ririmo rirasenya ejo hazaza h'u Rwanda ? Ese ubundi birashoboka ko mu Rwanda twagira itangazamakuru ritabogamye ? Ritabogamiye kuri Leta ? Ridakorera abarwanya Leta ? ryigenga ? Ese ubundi mu bindi bihugu rirahari ? Reka ngaruke kuri iyi nkuru, mumfashe gusubiza utu tubazo : Iyi nkuru igamije iki ? Ese igamije kuduha amakuru k'umwirondoro wa Dr.MURAYI ? Ese MURAYI niba ari umukwe wa Kabuga bimushyira mu ruhe rwego ? rw'abantu batemerewe gukora politiki ? Rw'abantu b'abanyabyaha ? Rw'abantu bafite imigambi mibi ku banyarwanda ? Rw'abantu batagomba guhabwa agaciro mu banyarwanda ? Kuba batubwira ko ari mu bashinze radiyo RTLM ni byiza kuko n'amakuru abantu baba bakeneye, ibyo iyo radiyo yakoze birazwi. Aha rero umuntu yakwibaza ibi bibazo : Ese Murayi yatanze amafaranga muri RTLM azi neza ko ifite inshingano zo gushishikariza abahutu kwanga no kwica abatutsi ? Ese yaba ari kuri lisiti ya ba ruharwa bashakishwa n'inkiko kubera uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi ? Nib atariho se kuba yarashoye imari mu radiyo RTLM bimushyiraho ikihe cyaha ? Ese aho ntiyaba yaratanze n'imigabane muri radiyo Muhabura ? Ubu se ko turimo gutanga amafaranga mu kigega AGACIRO aramutse akoreshjwe ibyo atagenewe akagura intwaro zo kwica abantu ubwo se twazabibazwa ? cyangwa icyaha ni gatozi ? Abanyarwanda bareba kure bahisemo inzira imwe : Kureba ibiteza imbere abanyarwanda muri rusange ; aho kujya mu matiku abadindiza. Mugire amahoro
Musubize5.10.2012 saa 11:21
mahoro
Murakoze gutanga ibitekerezo, ariko nibyiza gutanga ibitekerezo byubaka. Ntitwabura kugaya abandika batukana kuko imbuga nk'izi zibereyeho kungurana ibitekerezo atari ugushiriraho isoni.
6.10.2012 saa 01:27
LANONO
Icyaha ni gatozi umwana wa Mobutu arayobora muri Congo urwangano oya mureke se azirengere ibyo yakoze naho ibindi ni amatiku wowe se wanditse iyi nkuru urabyumva ute ?
Musubize5.10.2012 saa 11:20
kakakak
Maze rero abanyarwanda turakabije rwose ! Icyaha ni gatozi ! Niba Kabuga yarakoze ibyaha, ibyo ntibigomba kubarirwa ku mwana we cyangwa ku mukwe we ! Ibi ntaho byatugeza ! Aho kubona umuntu ukabona sebukwe cyangwa undi bafitanye isano !! What a shame !!! Abantu tuzakura ryari koko ! Tuzaba abantu ryari, niba ari uku bihagaze !! Uwo murayi niba ari mu Bubiligi n'umugore we akaba atihishe, ikibazo ni uko ari umukwe wa kabuga koko ????? Gukundana n'umukobwa wa Kabuga abizire ! Uwo mukobwa wa Kabuga se we abizire.
Musubize5.10.2012 saa 10:50
Abarwayi
Nifuzaga kumenya nyiri iyi photo iri hejuru. Mbona buri gihe uko handitswe kuri Kabuga Felicien iyi pfoto ariyo ishyirwaho. Icyo nzi cyo Kabuga ndamuzi ntabwo asa kuriya rwose. Musashakishe indi ariko iriya yo rwose ntabwo isa nawe. Murakoze kutugezaho ayo makuru ya RNC n'ibibazo bitayoroheye.
Musubize5.10.2012 saa 10:17
simbizi
Kuba Kabuga Félicien ashakishwa, nibyo yagombye gushyikiliza ubutabera akaburana, agatsinda cg agatsindwa. Ariko kuba umukwe we abaye umukuru wa NRC ndabona nta kibazo kilimo. Niba nawe hali ibyaha yakoreye mu Rwanda, ubwo aho ari hazwi, nafatwe ashyikilizwe ubutabera, nawe yiregure kubyo ahinjwa, nibimuhama ahanwe, naba umwere arekurwe. Ariko hagati aho, mu gihe atarashyikilizwa ubutabera, kandi akaba ali ahantu hagaragara, akaba atihisha, tumenye ko ali umwere kugeza igihe ubutabera buzahamiliza ko ibyaha yaba ashinjwa bimuhama..
Musubize5.10.2012 saa 09:50
kanuma
Iyo iyi nkuru ivuga kuri Dr Paulin Murayi ko ibyo akora abikora nkawe atabikora nk'umukwe wa Kabuga ? Dore icyo tuzira ni uko tugerageza guhuza abantu n'ibyo bene wabo bakoze. Ibyo yakoze, akora n'ibyo azakora yabibazwa kugiti cye ntibihuzwe n'ibya mwene wabo... Ngiyo imitekerereze ikwiye abanyarwanda b'igihe tugezemo : Icyaha, imitekerereze, ibikorwa ni gatozi !
Musubize5.10.2012 saa 09:44
simbizi
Iyi nkuru imeze nk'aho kuba umukwe wa Kabuga ubwabyo ari icyaha. Muramenye mutazajya muryoza abana n'abakwe ibyaha by'ababyeyi na ba sebukwe. Mu Rwanda hari umukwe wa Sindikubwabo, yabaye Minisitiri aba na Senateri. Niba ubwe nta cyaha aregwa, ibaze uwamuryoza ko ari umukwe wa Sindikubwabo ! Mu Rwanda kandi hari umwana wa Anastase Makuza. Yabaye Minisitiri w'intebe none ubu ayobora Senat. Kuba ubwe nta cyaha aregwa, kuba umwana wa Makuza ubwabyo ntibigomba kuba incyuro. None kuki umukwe wa Kabuga agomba kuryozwa ibyo sebuke yakoze ? Muti yashinze RTLM ! Iyo biza kuba icyaha, Boniface Rucagu(N 43 kuri lisiti y'abashyize umukono ku ishingwa rya RTLM bayisinyiye imbere ya Notaire), cyangwa Christophe Bazivamo(umwe mu baguze imigabane muri RTLM) bagombye kubibazwa. None twumvikane ku kintu kimwe, tutitaye ku ishyaka uwo kireba abarizwamo : Gushinga RTLM no kuyigiramo imigabane ni icyaha ? Ku bwanjye numva ari icyaha kuko abayishinze bari bazi icyo izakora. Ku bw'ibyo, umuntu wese (yaba muri FPR, kabone n'iyo yaba Visi Perezida wayo cg akayobora Itorero ry'igihugu), yaba muri RNC kabone n'iyo yayiyobora mu rwego rwo hejuru) bakwiye kuryozwa amaraso y'abatutsi yamenwe kubera uruhare RTLM yabigizemo. Nta double standard cg deux poids deux mesures. Tugire ubutwari bwo kwamagana abagize uruhare mu irimburabatutsi, peu importe ishyaka babarizwamo uyu munsi.
Musubize5.10.2012 saa 09:42
Philibert Muzima
Niba mudashaka ko hari utanga igitekerezo, umwanya wo kucyandikamo mujye muwuvanaho ! Ariko se mwe muzaba itangazamakuru ryigenga gihe cyi koko ?
Musubize5.10.2012 saa 09:35
freedom
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!