00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Biramenyekana niba uwahoze ayobora Goldman Sachs azarangiriza igihano mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 October 2012 saa 03:56
Yasuwe :

Rajat Gupta wahoze ayobora sosiyete ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Goldman Sachs Group Inc, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kumena amabanga y’akazi muri sosiyete yakoreraga, Urukiko rw’i Manhattan muri Amerika ruri bufate icyemezo ku kuba azarangiza igihano cye akorera igihano nsimburagifungo mu Rwanda cyangwa se azakirangiriza mu buroko.
Ibiro ntaramakuru Bloomberg bivuga ko uyu Munyamerika ufite inkomoko mu Buhinde kuri ubu ufite imyaka 64 y’amavuko ubusanzwe ari umwe mu (…)

Rajat Gupta wahoze ayobora sosiyete ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Goldman Sachs Group Inc, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kumena amabanga y’akazi muri sosiyete yakoreraga, Urukiko rw’i Manhattan muri Amerika ruri bufate icyemezo ku kuba azarangiza igihano cye akorera igihano nsimburagifungo mu Rwanda cyangwa se azakirangiriza mu buroko.

Ibiro ntaramakuru Bloomberg bivuga ko uyu Munyamerika ufite inkomoko mu Buhinde kuri ubu ufite imyaka 64 y’amavuko ubusanzwe ari umwe mu bayobozi b’amasosiyete akomeye bubashywe muri Amerika ku bw’imirimo yakoze n’imihigo yagiye yesa, none kuri uyu wa gatatu isaa mbili ku isaha ya Kigali, Umucamanza Jed Rakoff araza gufata icyemezo cy’uko yoherezwa mu Rwanda cyangwa se akajyanwa mu gihome muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw’ibyaha byamuhamye.

Gupta yigeze kuyobora sosiyete McKinsey & Co hagati y’umwaka wa 1994 na 2003, aba no mu nama y’ubutegetsi ya Procter & Gamble Co, American Airlines n’izindi zirimo AMR Corp, zose z’ibihangange muri Amerika.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka ni bwo yahamwe n’ibyaha yakoze mu mwaka wa 2007 birimo uburiganya no kumena amabanga y’akazi kandi yari umukozi wo hejuru mu buyobozi bwa sosiyete Goldman Sachs, ubwo byatahurwaga ko amwe mu makuru ku mikorere y’iyi sosiyete yayahaga Raj Rajaratnam wo muri sosiyete Galleon Group LLC.

Gupta kuri ubu uri kwidegembya mu gihe yarimo kuburana mu bujurire, uwo yahaye amabanga we yakatiwe imyaka 11 mu bindi byaha byamuhamye umwaka ushize.

Uhagarariye Gupta mu rubanza yasabye abacamanza ko aho kumufunga mu buroko, bitewe n’uko yakomeje kujya arangwa n’imico ishimwa n’abantu benshi ndetse n’ibikorwa byo gufasha imbabare, yakoherezwa gukora igihano nsimburagifungo mu Rwanda, aho azafasha abakene n’imbabare mu gihe cy’imyaka itaramenyakana, cyangwa se akajya gukorera iyo mirimo muri Amerika mu Mujyi wa New York aho yajya afasha abana barwaye.

Ibiro ntaramakuru Bloomberg bikomeza bitangaza ko Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Karugarama Tharcisse yanditse ibaruwa ishimangira ibyasabwe n’ababuranira Gupta, avuga ko aramutse aje gukorera imirimo nsimburagifungo mu Rwanda yagira uruhare mu bikorwa byo kurwanya malaria, Sida ndetse n’ubukene, dore ko yigeze no gukora mu buyobozi bwo hejuru bwa Global Fund, isanzwe irwanya izo ndwara.

Hagati aho ariko ubushinjacyaha bwo ntibukozwa iby’uko Gupta yazanwa mu Rwanda, kuko bwo bwifuza ko yafungirwa muri gereza igihe kiri hagati y’amezi 97 n’amezi121, ni ukuvuga igihe cy’imyaka hafi 10.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages