00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Gupta azafungwa imyaka 2 aho koherezwa mu Rwanda mu mirimo nsimburagifungo

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 25 October 2012 saa 06:24
Yasuwe :

Ubwo hari hategerejwe kumenyekana niba Rajat Gupta wayobora sosiyete ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Goldman Sachs Group Inc, yoherezwa mu Rwanda gukora imirimo nsimburagifungo cyangwa agafungwa, Urukiko rw’i Manhattan i New York rwategetse ko atacyoherejwe mu Rwanda, ahubwo ko azafungwa imyaka ibiri agatanga n’amande y’amadolari y’Amerika miliyoni eshanu ku cyaha cyo kumena amabanga cyamuhamye.
Nk’uko tubikesha televiziyo RTBF, umucamanza yategetse ko Rajat Gupta afungwa (…)

Ubwo hari hategerejwe kumenyekana niba Rajat Gupta wayobora sosiyete ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Goldman Sachs Group Inc, yoherezwa mu Rwanda gukora imirimo nsimburagifungo cyangwa agafungwa, Urukiko rw’i Manhattan i New York rwategetse ko atacyoherejwe mu Rwanda, ahubwo ko azafungwa imyaka ibiri agatanga n’amande y’amadolari y’Amerika miliyoni eshanu ku cyaha cyo kumena amabanga cyamuhamye.

Nk’uko tubikesha televiziyo RTBF, umucamanza yategetse ko Rajat Gupta afungwa imyaka ibiri ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 24 Ukwakira saa mbili zo ku isaha yo mu Rwanda.

Gupta yahamwe n’ibyaha byo kumena amabanga y’akazi ya banki Goldman Sachs, kandi yari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi bayo.

N’ubwo Rajat yakatiwe imyaka ibiri y’uburoko no kuzatanga amande angana na miliyoni eshanu z’amadolari, umucamanza Jed Rakoff yatangaje ko yari akwiye koko koroherezwa ibihano nk’uko abamwunganira babisabaga, kuko yaranzwe n’ibikorwa byinshi by’ubugiraneza mu kurwanya malariya ku mugabane w’Afurika.

Umucamanza w’Urukiko rwa Manhattan yagaragaje ko ubwo hafatagwa umwanzuro, bamwe mu bacamanza bagize agahinda kubera uburyo Gupta yari umuntu wakoraga ibikorwa byinshi byiza, ariko atangaza ko uhamwe n’icyaha agomba kumva neza inshingano yo kujya muri gereza kurangiza igifungo.

Ubushinjacyaha bwasabiraga Gupta ko yahabwa igifungo cy’imyaka hafi 10, mu gihe abamwunganira bo bamusabiraga ko yakoherezwa mu Rwanda gukora imirimo nsimburagifungo.

Gupta mbere yo gucirwa urubanza rwo gufungwa no gutanga amande, yatangaje ko ababajwe n’uburyo yataye icyubahiro yari afite mu buzima bwe bwose, kandi ko yicuza ku bw’ingaruka bizagira ku muryango we, inshuti ze n’ibigo yubahaga.

Ibiro ntaramakuru Bloomberg byatangaje ko Ubutabera bw’u Rwanda bwari bwagaragaje ko iyo azanwa mu Rwanda kuhakorera imirimo nsimburagifungo yari kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya malaria,na Sida, kuko yigeze no gukora mu buyobozi bwo hejuru bwa Global Fund, isanzwe irwanya izo ndwara.

Gupta azira kuba yarameneye ibanga umuherwe ufite inkomoko muri Sri-lanka, Raj Rajaratnam, bari bafitanye ubucuti banakorana ku buryo bwa hafi.

Raj Rajaratnam nawe yahamwe n’icyaha ko amabanga ya sosiyete ya Goldman Sachs Group Inc yahawe na Gupta yayifashishije muri sosiyete yabagamo ya Galleon Group LLC. Yakatiwe umwaka ushize imyaka 11 y’igifungo.

Gupta yigeze kuyobora sosiyete Mc Kinsey & Co hagati y’umwaka wa 1994 na 2003, aba no mu nama y’ubutegetsi ya Procter & Gamble Co, American Airlines n’izindi zirimo AMR Corp, zose z’ibihangange muri Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages