Mu majyepfo yo muri Leta ya Texas mu 1989, Carlos Deluna wari ufite imyaka 27 yahaniwe icyaha cyakozwe n’umuntu basaga akatirwa igihano cy’urupfu arananyongwa.
Uwo yabereye igitambo yitwaga Carlos Hernandez washinjwaga kwica Wanda Lopez.
Mu 1983 ubwo icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyakorwaga, Lopez yabanje guhamagara polisi inshuro ebyiri avuga ko hari umuntu umutera ubwoba ushaka kumwica, hashize iminota mirongo ine Hernandez amaze kwica Lopez, polisi yaraje maze umutangabuhamya wari aho avuga ko yabonye umuntu wari wambaye ishati y’umweru ufite n’ubwanwa n’umusatsi mwinshi ariwe uhavuye.
Nk’uko bitangazwa na L’express, Deluna na we yari amaze akanya yari ahagaze aho kuri sitasiyo aho Lopez yakoreraga akaba ari naho yiciwe, ubwo polisi yahageraga yahise imufunga.
Prof. James Liebman n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’i Californiya bakoze iperereza rikomeye kuri Deluna basanga nta bimenyetso bifatitse bari bafite uretse ko bano ba Carlos bombi basaga cyane nk’impanga kugeza n’ubwo inshuti n’abaturanyi babo batabashaga kubatandukanya, ibyo byatangajwe n’umunyamategeko Prof. James Liebman, uretse ko bari inshuti kuva kera.
Kuri uyu wa kabiri nibwo Deluna yemejwe nk’umwere n’ubwo yamaze gukatirwa urwo kwicwa akananyongwa.


















TANGA IGITEKEREZO