Zimbabwe - Mu rwego rwo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, mu gihugu cya Zimbabwe abagore bakomeje gusabwa kutiyitaho kugira ngo bo gukurura abagabo.
Amakuru dukesha urubuga Africa Review avuga ko, umuryango uharanira uburenganzira bw’Abanyazimbabwe utishimiye iki cyifuzo cyatangajwe n’umwe mu basenateri ba Zimbabwe cyo kubuza abagore kwiyitaho uko bikwiye mu rwego rwo kugabanya gukurura abagabo.
Muri iki cyifuzo abagore barasabwa kureka gukaraba bya buri gihe, kureka gutunganya umusatsi, ndetse no kureka kwambara neza.
Morgan Femai, Umusenateri ukomoka mu ishyaka MDC rya Morgan Tsvangirai avuga ko iki gitekerezo cyazanywe n’abagabo bo muri iki gihugu bagifite agatima ko kwirinda icyorezo cya SIDA.
Morgan Femai mu magambo ye yavuze ko kubwe abona Leta ya Zimbabwe yakagombye gushyiraho itegeko, buri mugore wese wo muri Zimbabwe akiyogoshesha umusatsi akawumaraho, kureka gukaraba bya buri gihe kuko biri mu bintu bituma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bwiyongera.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’umutegarugori muri Zimbabwe ikaba yahise yamaganira kure iki cyifuzo cya Senateri Morgan Femai ndetse bavuga ko uyu mugabo atazi ibyo arimo.
MS Mérite Runema perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamategeko muri Zimbabwe yavuze ko ibi abibonamo nk’ihohoterwa akaba asaba ko bitahabwa agaciro.
Mu gihugu cya Zimbabwe abantu 15% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.


















TANGA IGITEKEREZO