Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama, abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR na Maï-Maï basubiranyemo bakora imirwano mu gihe cy’amasaha atatu mu gace ka Nyamilima ho muri Rutshuru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, Abatangabuhamya bavuga ko iyi mitwe yombi yasubiranyemo kubera ubwumvikane buke bwabaye ku kugabana imisoro bakura kuri bariyeri zabo ziri mu gace bigaruriye.
Mu gitondo cyo kuwa Mbere nibwo abasirikare ba FDLR bagerageje kwambutsa imodoka ebyiri kuri bariyeri ya Maï-Maï.
Abasirikare ba Maï-Maï basabye ko izi modoka ebyiri zibanza zigasora mbere yo gutambuka kuri bariyeri, ariko aba FDLR bavuga ko bidashoboka, kuko ngo bamaze kwishyura ku yindi bariyeri ya FDLR bityo batakongera bwa kabiri.
Ubu bwumvikane buke bwakurikiwe no kurasana mu gihe cy’amasaha atatu, FDLR ibasha kwigarurira iyi bariyeri, gusa mu gitondo cyaho, aba Maï-Maï bongeye kuhagaba igitero barahisubiza. Umubare w’abaguye mu mirwano kugeza ubu nturamenyekana.
Abaturage bo mu duce dutandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo twigaruriwe n’imitwe y’inyeshyamba, bakomeje kwinubira imisooro bategekwa gutanga kuri bariyeri zashyizweho n’iyi mitwe.
Muri Kivu y’Amajyaruguru, kuva muri Mata 2012, umutwe wa FDLR washyizeho umusoro w’amafaranga ya Congo 1000(hafi idorali rimwe ry’Amerika) , yishyuzwa abaturage bagize imidugudu 7 iri mu gice cy’Amajyaruguru y’akarere ka Rutshuru no mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba ya Lubero.
Kuva Umutwe wa Maï-Maï uyoborwa na Paul Sadala Morgan wafata parike y’inyamaswa zo mu bwoko bwa Okapi y’ahitwa Epulu muri Kamena uyu mwaka, washyizeho umusoro w’amadorali y’Amerika 25o ku modoka yose ihanyuze.
Mu ibaruwa Minisitiri w’intebe w’agateganyo wa Congo, Louis Alphonse yandikiye aba guverineri b’intara zose, yasabye ko bariyeri zose zitemewe n’amategeko ziri ku mihanda inzuzi n’imigezi zigomba gukurwaho, kuko ngo zigamije kwambura abaturage.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |