00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwanyi 12 ba FDLR biciwe mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na

Ahmed Rwemera

Kuya 28 May 2014 saa 04:18
Yasuwe :

Abarwanyi 12 bo mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda wa FDLR bishwe kuwa Kabiri mu mirwano yabahuje n’ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hafi y’umupaka na Uganda nk’uko Loni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.
Umuvugizi w’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo Kinshasa (Monusco) yagize ati “Tariki ya 27 Gicurasi 2014, abarwanyi cumi na babiri ba FDLR baguye mu mirwano yabahuje ingabo za FARDC ahitwa i Buganza ku birometero birindwi mu majyaruguru y’u (…)

Abarwanyi 12 bo mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda wa FDLR bishwe kuwa Kabiri mu mirwano yabahuje n’ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hafi y’umupaka na Uganda nk’uko Loni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi w’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo Kinshasa (Monusco) yagize ati “Tariki ya 27 Gicurasi 2014, abarwanyi cumi na babiri ba FDLR baguye mu mirwano yabahuje ingabo za FARDC ahitwa i Buganza ku birometero birindwi mu majyaruguru y’u Buraasirazuba bw’agace ka Nyamilima mu karere ka Rutshuru.”

Ku matariki ya 20 na 21 Gicurasi, indi mirwano yari yahuje abarwanyi ba FDLR n’ingabo za leta ya Congo Kinshasa, mu duce twa Ruti na Maiyamoto duherereye mu birometero 135 mu majyaruguru ya Goma.

Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uyu mutwe ushinjwa ibyaha bitandukanye byibasira abaturage b’iki gihugu.

Uyu mutwe kandi ushyirwa mu majwi ku kuba ari wo nyirabayazana w’intambara z’urudaca zihora muri aka karere dore ko ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages