Polisi ya Uganda yatangaje ko abarwanyi bo mutwe wa Al Shabaab binjiye muri iki gihugu bari mu modokaza zitandukanye, bafite intego yo kugaba ibitero ku bazaba bareba imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil tariki ya 12 Kamena uyu mwaka.
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yavuze ko bamaze kubona amakuru ko abarwanyi ba Al Shabaab binjiye mu gihugu tariki ya 1 uku kwezi bari mu modoka enye zo muri Kenya, bafite ibisasu.
Izi modoka Fred Enanga avuga ko zari zifite pulake GKA 138H, GKA 24A, UN 105K na UN 105N.
Uyu muyobozi yakomeje abwira The New Vsision ko nubwo izi modoka zifite izi pulake, zishobora kuba zikorana n’abakozi b’iterabwoba, bityo avuga ko abashinzwe kurwanya iterabwoba muri Uganda bakwirakwijwe mu gihugu ngo bacungire bugufi.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bikekwa ko abarwanyi ba Al Shabab bari bateguuye kuza muri Uganda gukora iterabwoba ku itariki ya 3 Gicurasi mu gace ka Namugongo ubwo haberaga igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’abahowe Imana muri Uganda, ariko bakomwa mu nkokora n’umutekano wari hari abashinzwe umutekano barenga ibihumbi hafi y’ikibuga.
Polisi yatangaje ko ibi byihebe bya al Shaab byahisemo kugaba ibitero ku bazaba bakuriirana imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izatangira tariki ya 12 Gicurasi. Mu gikobe cy’isi cy’umwaka wa 2010 nabwo Uganda yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba aho abantu barenga 70 bishwe bakureba umukino wa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO