{Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwagize aberere abagabo babiri bahoze muri Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu rubanza rwari mu rugereko rw’ubujurire rw’uru rukiko.}

Gen Augustin Ndindiriyimana, wahoze ari Umukuru wa Gendarmerie, mu Rukiko rw’ibanze yari yakatiwe imyaka 11, naho Maj. Francois-Xavier Nzuwonemeye we yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 20, bahamijwe icyo gihe ibyaha byo kuba baragize uruhare rukomeje muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bujurire, kandi rwanagabanyirije ibihano Capt Innocent Sagahutu nawe wahoze mu ngabo za Perezida Habyarimana, igifungo cy’imyaka 20 yari yarakatiwe mu rw’ibanze, igezwa ku myaka 15, naho ubujurire bwa Gen Augustin Bizimungu wasabye ko yagabanyirizwa igihano kikava ku myaka 30 yari yarahawe, urukiko rwemeje ko bizarebwaho ikindi gihe.

Augustin Bizimungu mu rukiko i Arusha
Augustin Bizimungu mu rukiko i Arusha

Ibuka yatangajwe n'icyemezo cy'urukiko

Nyuma yo kumva icyemezo cyo kugirwa aberere kw'ababuraniraga Arusha, Perezida w'Umuryango Ibuka Uharanira Inyungu z'Abacitse ku icumu(Ibuka), Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yatangaje ko bitumvikana irekurwa ryabo.

Yagize ati "Byadutangaje cyane kumva irekurwa ry'abo basirikare…muzi neza ukuntu inzego za gisirikare na Gendermerie zitwaye muri Jenoside, iyo bagize abere abantu nka Ndindiliyimana baba bashaka gutanga butumwa ki koko?"

Yakomeje avuga ko binabababaje kumva iyo nkuru ku Rukiko rw'Umuryango Mpuzamahanga wagakwiye kuba utanga ubutabera bunoze, byongeye noneho kugirwa abere bikaza mu gihe u Rwanda rurimbanyije kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo Dusingizemungu asanga nta cyo bifasha abantu[bahuye n'ingaruka za jenoside] kwiyubaka.

Perezida w'Umuryango Ibuka Uharanira Inyungu z'Abacitse ku icumu(Ibuka),  Prof. Jean Pierre Dusingizemungu
Perezida w'Umuryango Ibuka Uharanira Inyungu z'Abacitse ku icumu(Ibuka), Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Dusingizemungu yakomeje avuga ko bibaje, kandi noneho bari batangiye kwizera ko ubutabera bugiye kuboneka ubwo n'u Bufaransa bwatangiraga kuburanisha bwa mbere ukekwaho icyaha cya Jenoside, Simbikangwa Pascal.

Gen Ndindiliyimana yatawe muri yombi mu mwaka w’2000 afatiwe muri Angola, aho yari ayoboye umutwe w’abacanshuro ba Ex-FAR barwaniraga inyeshyanmba za UNITA, ashyikirizwa urukiko rwa Arusha kuwa 21 Kanama umwaka w’2000, aregwa ibyaha birimo kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe n’ingabo yari abereye umugaba mukuru.

Yavukiye mu cyari Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo). Yakoze imirimo inyuranye y’igisirikare mu myaka isaga 20. Yize amashuri ya gisirikare mu Bubiligi no mu Budage, aho yigeze no kuba Ambasaderi.

François-Xavier Nzuwonemeye we yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngari. Yahoze afite ipeti rya Majoro mu gihe mu 1993 yari umuyobozi wa batayo ya 42 mu mutwe wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri FAR.

Urukiko rwa Arusha rwari rukurikiranye François-Xavier Nzuwonemeye ko hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi n’abarwanyaga Leta yariho, akaba kandi ngo yaranafashije guha imyitozo Interahamwe zakoze Jenoside.

Nyuma y’urupfu wa Perezida Habyarimana, Nzuwonemeye afatanyije na Innocent Sagahutu ngo bagabye ibitero no gufata Abatutsi ku ngufu, aba bagabo kandi baregwa kuba aribo bafashe abasirikare 10 b’Ababiligi bari barinze Minisitiri w’intebe, Agathe Uwiringiyimana, aba bose bakaba baraje kwicwa.

Muri icyo gihe aba Babiligi b’abasirikare baje kujyanwa mu kigo cya Camp Kigali barinzwe n’ingabo za FAR, nyuma biturutse ku itegeko rya Sagahutu baje gukubitwa bikomeye nyuma baza no kuraswa.

Nzuwonemeye yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 15 Gashyatantare mu mwaka w’2000, tariki ya 23 Gicurasi muri uwo mwaka, akaba ari nabwo yagejejwe Arusha.