00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR irisuganyiriza mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na

Kayitare Charles

Kuya 19 November 2014 saa 08:45
Yasuwe :

Raporo yashyizwe ahagaragara n’umushinga Enough wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uri gukusanya amikoro, ugashaka n’ingufu za politiki mu gihe itariki ntarengwa yo gushyira intwaro hasi washyiriweho na Loni hamwe n’ibihugu bya Afurika yegereje.
Uyu mushinga utangaje raporo wise “ How to Dismantle a Deadly Militia” (Uko warimbura umutwe w’ubugizi bwa nabi) nyuma y’amezi atandatu y’ubushakashatsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi (…)

Raporo yashyizwe ahagaragara n’umushinga Enough wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uri gukusanya amikoro, ugashaka n’ingufu za politiki mu gihe itariki ntarengwa yo gushyira intwaro hasi washyiriweho na Loni hamwe n’ibihugu bya Afurika yegereje.

Uyu mushinga utangaje raporo wise “ How to Dismantle a Deadly Militia” (Uko warimbura umutwe w’ubugizi bwa nabi) nyuma y’amezi atandatu y’ubushakashatsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo Raporo yerekana ingamba zirindwi zakwifashishwa ngo FDLR ihashywe itagabyweho ibitero.

Impuguke z’umushinga Enough zageze mu Burasirazuba bwa Congo n’utundi duce FDLR ikoreramo, zivuga ko FDLR yisuganya ikora ubucuruzi ngo ibone amafaranga yo kugura intwaro.

Zisobanura kandi ko ishaka ubufasha bwa politiki ngo ikunde igire isura nziza, ikagirana amasezerano n’indi mitwe y’inyeshyamba .

Umushinga Enough, werekana ko abayobozi ba FDLR birirwa bazenguruka inkambi batoranyamo abarwanyi bashya.

Abayobozi bakuru ba FDLR basuye inkambi ya Kisangani bazimurirwamo nibashyira intwaro hasi ariko ntibaragaragaza ubushake bwo kuyimukiramo.

Raporo y’umushinga Enough igaragaza inyandiko z’uko FDLR iri kungukira cyane mu bucuruzi bwa zahabu inyuza mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Uganda, no mu makara icuruza iyatwitse mu buryo butemewe n’amategeko muri Parike ya Virunga.

Umushinga Enough uvuga ko yinjiza abarirwa muri miliyoni 32 z’amadorali buri mwaka.

Umwe mu bakuru b’umushinga Enough mu karere k’ibiyaga bigari Sasha Lezhnev avuga ko uko itariki ntarengwa yo gushyira intwaro hasi igenda yegereza ari nako FDLR yongera ingufu mu bikorwa byo kwiyubaka.

Ati” Uko itariki yahawe yo gutangira kugabwaho ibitero yegereza ni nako FDLR yinjiza amafaranga n’abarwanyi bashya kandi igashyira umukono ku masezerano n’indi mitwe itandukanye.”

Ntashyigikiye ariko ko yagabwaho ibitero.

Ati” Abadipolomate bakwiye gushyira ingufu ku buryo bwo kuyotsa igitutu. Intumwa ya Leta Zunze ubumwe za Amerika n’abandi bakwiye guhoza ku nkeke Congo ikageza mu nkiko abasirikare bakuru bayo bafatanya na FDLR mu bucuruzi kandi ikongerera ingufu abarinzi ba Parike ya Virunga bakaburizamo ubucuruzi bw’amakara FDLR ihakorera.”

Umushakashatsi w’umushinga Enough muri Congo Fidel Bafilemba avuga ko FDLR itahashywa hakoreshejwe ingufu za gisirikare gusa.

Ati” Hari uburyo bwinshi FDLR yacibwamo intege. Intumwa yihariye ya Loni muri Congo Said Djinnit n’iya USA, Feingold bakwiye kotsa igitutu Congo na Loni bigafasha mu guta muri yombi Sylvestre Mudacumura kandi bagashyiraho inkambi zifatika z’impunzi kugira ngo FDLR ibure aho ikura abarwanyi bashya.”

Abarwanyi ba FDLR bashinjwa ubwicanyi n'ubugizi bwa nabi

Raporo isobanura ko FDLR igura intwaro n’amasasu na bamwe mu basirikare bakuru ba Congo banayifasha mu bikorwa by’ubutasi.

FDLR kandi ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’imitwe myinshi yitwaje intwaro nka Maï-Maï, La Fontaine… n’amashyaka ane atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Nubwo abayobozi bayo bavuga ubutitsa ko bari gushyira intwaro hasi abatagera kuri 200 ni bo bazishyize hasi, ubu bacumbikiwe mu nkambi ya Kanyabayonga.

Abayobozi n’abarwanyi benshi ba FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi wayo Sylvestre Mudacumura ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages