{Urubyiruko rwo mu biguhu bya Senegal, Mali na Guinea ruri gushishikariza urundi hirya no hino mu mijyi itandukanye igize umugabane w’Afurika gutangiza gahunda yo gusukura iwabo bakora umuganda bigiye kuri gahunda y’”Umuganda” iba mu Rwanda.}
Aba basore batangaje ko gahunda bise “Umuganda Africa” yo kwita ku bidukikije basukura aho batuye, izatangira ku mugaragaro kuwa 30 Kanama 2014 mu muganda uzabera icyarimwe mu mijyi y’ibi bihugu ya Bamako (Mali), Conakry(Guinea) na Dakar (Senegal). Ijambo ry'ikinyarwanda "umuganda" ryashyizwe mu izina ry'iyi gahunda.

Mu butumwa urubyiruko rwashyize ahagaragara ku rubuga rwa “Youtube”, rwavuze ko iyi gahunda rwifuza ko izagera hose muri Afurika, ari umwihariko rwakuye mu Rwanda, aho rushima ubwiza n’isuku bya Kigali, rukifuza ko uwo muco ukwira hose muri Afurika.
Rwagize ruti”Turifuza ko kuwa 30 Kanama 2014, uwa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, urubyiruko rwose rwazasohoka rugasukura aho ruri rukohereza ifoto kuri facebook twese tugasukura aho dutuye.”
Rwongeraho ruti “kuri ubu imijyi itatu niyo duhereyeho ariko ni ikintu twifuza hose ku mugabane, ruti “Duhaguruke nk’urubyiruko duharanire isuku y’Afurika. Ni umushinga waturutse mu Rwanda, buri wa Gatandatu wa nyuma urubyiruko rukora umuganda rukaganira ku bibazo rufite rubishakira ibisubizo.”
Uru rubyiruko rwashyizeho umurongo wo kunguraniraho ibitekerezo kuri internet, kuri facebook https://www.facebook.com/UmugandaAfrica na twitter https://twitter.com/umugandaafrica mu rwego rwo kugeza hose iyi gahunda.
Benshi mu basura u Rwanda bagiye bishimira gahunda iki gihugu cyatangije harimo umuganda, Ndi Umunyarwanda, Gacaca, One Dollar Campaign, Ndi Umunyarwanda, One Laptop Per Child, Gira Inka Munyarwanda n’izindi ahanini zagiye zitangizwa zikanashimangirwa na perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Nk’ibisanzwe,kuwa 30 Kanama 2014, uwa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, no mu Rwanda hose hateganyijwe umuganda usanzwe uba.

Reba amashusho aho uru rubyiruko rushishikariza rugenzi rwarwo hirya no hino muri Afurika kwitabira umuganda:

Ibitekerezo 0