Indege ya mbere itagira umupilote "drone" iratangira kuzenguruka ikirere cy’umujyi wa Goma guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2013 kuko hakiri impungenge ko M23 itubuye imirwano hari n’indi mitwe ishobora guhungabanya umutekano nka FDLR.
Nk’uko tubikesha France 24, ubu ni bumwe mu buryo Loni yabonye bwo gukurikirana uko abasirikare bacunga umutekano wa Goma n’ibikorwa by’abaturage bya buri munsi muri rusange.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ni yo yatangaje ku ikubitiro ko « drone » ya mbere igiye gutangira gutambagira ikirere cya Goma n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo hatazagira undi mutwe witwaje intwaro ushaka kubuyutsa umutwe.
Mu nkuru ya RFI handitswe ngo «Ikigo cy’Abataliyani cyatoranijwe mu gutanga drones ebyiri za mbere za Loni. Buri ndege ifite metero ndwi z’umubyimba ikaba igizwe na Camera zikurura (cameras de surveillances). Ibiro biyobora izo ndege byarangiye kubakwa i Goma.
Hagendewe kuri ubu buryo, ingabo za Loni muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (MONUSCO) niho zizakura ubufasha bwo gukurikirana urujya n’uruza rw’abaturage bakorera ingendo ku mupaka uhuza Goma n’u Rwanda.
Izi ngamba kandi zafashwe nyuma y’aho hacyumvikana abaturage bahohoterwa mu misozi yo mu Burasirazuba bw’umujyi wa Goma kubera indi mitwe nka FDLR Mai Mai n’indi ikibarizwa muri ako gace.
Martin Kobler uhagarariye ubutumwa bwa Loni muri RDC yasobanuye ko kuwa 29 Ugushyingo inshingano bari bashyize imbere zari izo guhashya FDLR kuko ngo ni wo mutwe witwaje intwaro usigaye ufite ingufu ziruta iz’iyindi mitwe.
Kuwa Gatanu Kobler yavugiye kuri Radio Okapi ati «Hagiye kuzanwa indege zitagira abapilote ariko zitanagira intwaro ‘drones’ mu cyumweru gitaha. Drones zizagira akamaro mu guhangana na FDLR kuko zibona buri cyose kandi ziri mu kirere cya kure.»
Nyuma y’indege ebyiri zigiye kugera muri Congo hateganyijwe ko hazongera koherezwa izindi eshatu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mu byumweru bizakurikiraho.



















TANGA IGITEKEREZO