Mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania muri iki cyumweru abadepite bagarutse cyane ku mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Kuva muri Gicurasi 2013 umubano w’u Rwanda na Tanzania wajemo agatotsi nyuma y’aho Perezida Jakaya Kikwete avugiye ko hakwiriye ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda n’umutwe wa FDLR.
Ibitangazamakuru bitandukanye byavuze ko aya magambo ya Perezida Kikwete atanyuze Perezida Paul Kagame udahwema kubwira Isi ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba dore ko ugizwe ahanini n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inyeshyamba zo mu wa M23 zari zarigaruriye igice kinini cyo muri Kivu y’Amajyaruguru zatsinzwe umwaka ushize n’ingabo zikomatanyije zo muri Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.
Impaka ndende ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu nteko ishingamategeko ya Tanzania muri iki cyumweru, zaje mu gihe iyi nteko yigaga ku kibazo cy’ingengo y’imari.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko byatangiye Depite Ezekiel Wenje ashinja Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Benard Membe gushaka guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Depite Ezekiel Wenje avuga ko Minisitiri Membe yakoreshe imvugo mbi aho gukoresha imvugo y’abadipolomate kandi agashaka kwinjira muri gahunda z’ikindi gihugu.
Ngo amagambo Membe yavugiye kuri BBC mu kiganiro Focus on Africa ari yo yatumye umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania ujya irudubi kuko n’abaturage basanzwe b’ibihugu byombi yabatera uburakari.
Wenje avuga ko Membe yatinyutse akavuga ko u Rwanda rwambukanye umutekano muke n’akaduruvayo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa nyuma yo koherezayo inyeshyamba.
Kuri we ngo ayo magambo ntayari akwiye na busa. Membe yasubije avuga ko Wenje ari kuvuga nk’ukorera igihugu cy’amahanga.
Yihagazeho avuga ko yavuze ukuri kandi kwatangajwe n’impuguke za Loni. Membe yavuze ko Tanzania ikora ibishoboka ngo ibonere igisubizo amahoro akarere k’ibiyaga bigari.
Agaragaza ingengo y’imari ya minisiteri ye mu mwaka wa 2014/15, Membe yasoje avuga ko azegura ku mirimo ye mu gihe Wenje azerekana gihamya y’uko yabeshyaga ubwo yavugaga muri Nzeri ko Abanyamurenge bo mu Burasirazuba bwa Congo ari Abatutsi bavuye mu Rwanda. Yagize ati “Uku kuri ntikwashidikanywaho.”
Membe avuga ko Abanyamurenge bakoze umutwe wa M23 warwanyije leta ya Congo imyaka, bari Abatutsi bavuye mu Rwanda, naho abagize FDLR bakaba ari Abanyarwanda bahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside mu 1994.
Membe yabwiye inteko ati “Ubwo nabwiraga BBC ko Abanyarwanda bari guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, nari nzi ibyo mvuga… ni itsinda ry’impuguke za Loni ryashyize mu majwi u Rwanda, si njye.”
Yemeza ko umubano w’u Rwanda na Tanzania wari urimo agatotsi, ariko hari abahise bazamukiraho bazamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Bamwe mu badepite baganiriye na The Guardian bavuga ko bafite impungenge ko leta y’u Rwanda ishobora guhita igira icyo ivuga kuri izi mpaka zabaye muri iyi nteko.
Uwitwa John Shibuda wo mu ishyaka rya Chadema avuga ko bitari bikwiye ko inteko izamura izi mpaka ku bindi bihugu mu gihe abadepite bazi neza ko umubano wa Tanzania n’u Rwanda ari uwo kwitondera.
Yagize ati “Ndabizi ko u Rwanda ruri busubize kuri izi mpaka kuko bakunze kubikora mu binyamakuru.”
Uyu mudepite yashyize mu majwi guverinoma y’igihugu cye ko yavuze amagambo adakwiye k’u Rwanda.
Undi witwa John Cheyo wo mu ishyaka rya UDP nawe yavuze ko impaka zarengereye kandi bishobora kugira ingaruka kuri dipolomasi.
Yavuze ko Tanzania yagize uruhare runini mu kugarura amahoro mu karere no ku mugabane, bityo ngo igombakwirinda icyo ari cyo cyose cyahindura iyo sura yayo ku rwego mpuzamahanga.
Ubwo Depite Ezekiel Wenje yavuganaga na The Guardian, yakomeje gushimangira ko Tanzania yakoze ikosa ku gihugu bihana imbibi bishobora gutera umwuka mubi ukomeza.


















TANGA IGITEKEREZO