00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa yihariye ya USA mu biyaga bigari yazaniye ubutumwa Kabila na FDLR

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 June 2014 saa 05:01
Yasuwe :

Russ Feingold, Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, yibukije Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kutagerageza guhindura itegeko nshinga igihugu cye kigenderaho ngo yongere kwiyamamaza, anongera gushimangira ko FDLR igomba gushyira intwaro hasi ku neza bitaba ibyo hagakoreshwa imbaraga z’igisirikare.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, Russ Feingold, yavuze ko Kabila yakoze akazi gakomeye mu mateka ya RDC ubwo yakoreshaga (…)

Russ Feingold, Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, yibukije Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kutagerageza guhindura itegeko nshinga igihugu cye kigenderaho ngo yongere kwiyamamaza, anongera gushimangira ko FDLR igomba gushyira intwaro hasi ku neza bitaba ibyo hagakoreshwa imbaraga z’igisirikare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, Russ Feingold, yavuze ko Kabila yakoze akazi gakomeye mu mateka ya RDC ubwo yakoreshaga amatora anyuze mu mucyo kandi yemewe n’isi yose, ari nayo yamushyize ku butegetsi muri 2006.

Kubwa Russ Feingold, Kabila akwiye guha agaciro demokarasi bityo ntashake ibyo guhindura itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 220 ibuza umukuru w’igihugu cya RDC kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri.

Russ Feingold, Umusenateri muri Amerika, yashyigikiye igitekerezo cy’umuyobozi wa MONUSCO Martin Kobler wasabye leta kwicarana n’amashyaka ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta bagategura uko amatora akwiye kugenda hirindwa ko hagira ugerageza kwangiza isura ya demokarasi iki gihugu kivuga ko kigenderaho.

Russ Feingold

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa ategerejwe mu 2016.

FDLR ikwiye kuguma mu murongo wo kurambika intwaro hasi

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi Russ Feingold yagarutse ku kibazo cya FDLR, umutwe urwanya Leta y’u Rwanda uba mu mashyamba ya Congo, avuga ko igihe cyayo kigeze ngo ishyire intwaro hasi ku neza.

Uyu musenateri yashimangiye ko mu gihe cyose uyu mutwe waba udashyize hasi intwaro ku bushake, izazamburwa ku nabi hakoreshejwe imbaraga z’igisirikare.

Nyuma y’uko umutwe wa M23 uviriweho inda imwe n’amahanga ugatsindwa, umwaka wa 2014 MONUSCO yari yavuze ko yawuhariye guhangana na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda ndetse na ADF irwanya leta iriho muri Uganda.

Kuwa Gatatu Martin Kobler yongeye gutanga amahirwe ya nyuma ku barwanyi ba FDLR ngo bashyire intwaro hasi ku neza, bitaba ibyo ingabo ayoboye zigakoresha imbaraga nta kindi.

Radio Okapi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages