{Umutwe wa FDLR umaze imyaka 20 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) watangaje, kuri uyu wa 30 Ukuboza, ko itariki wahawe ngo ube washyize intwaro hasi nta gaciro ifite mu ihe habura iminsi itatu gusa ngo hakoreshwe ingufu za gisirikare.}
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Figalo, Umuvugizi wa FDLR La Forge Fils Bazeye, yagaragaje ko umwanzuro wa fashwe na ICGLR ndetse na SADC ukaza no kwemezwa na Loni ko uyu mutwe warandurwa ku ngufu za gisirikare, utari usobanutse.
Yagize ati “Itariki ya 2 Mutarama ntacyo ivuze kuri twe […], iyi tariki yagombaga kugira agaciro kuri Leta y’u Rwanda kuko ni yo itubuza gutahuka! Nibaramuka badufunguriye urubuga rwa politiki tuzataha, nta bindi.”

Umuryango Mpuzamahanga ugizwe n’ibihugu by'Akarere k’Ibiyaga Bigari, na SADC, bimaze amezi agera kuri atandatu bihamgarira FDLR gushyira intwaro hasi ku bushake kuko itariki ntarengwa nigera nta kindi kizakorwa uretse kugaba ibitero simusiga.
Mu gushyira intwaro hasi bagombaga kwifashisha Ingabo ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni (MONUSCO) n'iza RDC (FARDC). Gusa kuva bahabwa igihe ntarengwa bivugwa ko bagenze biguru ntege cyane muri iyi gahunda ku buryo nta na kimwe cya gatatu cyababarurwa kirashyira intwaro hasi.
Ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza ni bwo abari abarwanyi 155 bitanze bavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, buzuza ababarirwa muri 350 bamaze gushyira intwaro hasi mu basaga 1500 bikekwa ko bari bakiri mu mashyamba.
Umuvugizi wa FDLR yagomeje agaragaza ko bagifite igihe kinini cyo gushyira intwaro hasi, agrira ati “ Gahunda yo gushyira intwaro hasi izakomeza kugeza igihe izarangirira. FARDC na MONUSCO nibigaba ibitero ku batakigira intwaro, bizabara intumbi gusa kuko ntawe uzigera abisubiza.”
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bagize FDLR cyane cyane abayobozi b’uyu mutwe, bakurikiranyweho ibyaha by’intambarara, n’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’aho bamaze imyaka 20 bivugwa ko bakoze ibyaha byinshi birimo gusahura, gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi ndengakamere n’ibindi byinshi.
Abahanga mu bya Politiki na Guverinoma y’u Rwanda bishidikanya ku gihe ntarengwa cyemejwe, cyane ko n’abake bamaze gushyira intwaro hasi bakomeza gukingirwa ikibaba bimurirwa ahandi bashobora kongera kwigobotora bagasubira mu mashyamba.




Ibitekerezo 0