00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria:Havumbuwe abagore 17 batewe inda ngo babyare abana bazagurishwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 12 May 2013 saa 04:53
Yasuwe :

Polisi idasanzwe mu gihugu cya Nigeria yavumbuye ikigo giherereye mu gace ka Imo cyari gifungiyemo abakobwa 17 baterwaga inda n’umugabo umwe, hagamijwe ko bazabyara abana bazagurishwa.
Nk’uko urubuga Lereel rwabyanditse, aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 14 na 17 bavumbuwe n’iyi polisi mu gikorwa yakoze tariki ya 8 Gicurasi 2013.
Muri iki kigo abahaturiye bavuze ko bari basanzwe bazi ko ari ikigo kirererwamo abana b’imfubyi ngo ntibari bazi ko hakorerwamo ibikorwa nk’ibi. (…)

Polisi idasanzwe mu gihugu cya Nigeria yavumbuye ikigo giherereye mu gace ka Imo cyari gifungiyemo abakobwa 17 baterwaga inda n’umugabo umwe, hagamijwe ko bazabyara abana bazagurishwa.

Nk’uko urubuga Lereel rwabyanditse, aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 14 na 17 bavumbuwe n’iyi polisi mu gikorwa yakoze tariki ya 8 Gicurasi 2013.

Muri iki kigo abahaturiye bavuze ko bari basanzwe bazi ko ari ikigo kirererwamo abana b’imfubyi ngo ntibari bazi ko hakorerwamo ibikorwa nk’ibi.

Ubwo polisi yageraga muri aka gace yatunguwe no kubona abagera kuri 11 muri iyi nzu, mu gihe aba bakobwa bivugwa ko batewe inda n’umugabo umwe nk’uko Joy Elomoko Umuvugizi wa polisi mu gace ka Imo aba bakobwa bafatiwemo yabitangaje.

Gusa umugore umwe ukekwaho gukora ubu bucuruzi butemewe ari mu maboko ya polisi hamwe n’umugabo w’imyaka 23.

Bakimara gutabarwa, aba bakobwa bavuze ko bakorerwaga ibikorwa bibi birimo kuba bafunzwe biniyongeraho kuba baragaburirwaga rimwe ku munsi.

Iki gikorwa si ubwa mbere gikozwe muri iki gihugu kuko muri 2011 muri Leta ya Abia ituranye n’iyi ya Imo polisi yahafunguje abandi bakobwa 32 bari batwite, bavumbuwe babwirwa ko bazahabwa amadolari ya Amerika agera kuri 191 bitewe n’igitsina cy’abana babo mu gihe abandi 17 bavumbuwe muri Leta ya Anambra.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages