00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC icumbikiye impunzi z’Abanyarwanda zirenga ibihumbi 245

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 20 August 2014 saa 04:50
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryagereranya ko Abanyarwanda bari mu buhungiro hirya no hino ku Isi babarirwa mu bihumbi 100, ariko muri Congo Kinshasa honyine ababaruwe n’ikigo cya leta gishinzwe impunzi ku bufatanye na HCR barenga 245,000. RFI yatangaje ko impunzi nyinshi zabaruwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zigera ku 199,000, n muri Kivu y’Amajyepfo ni 42,000. Izindi mpunzi zabaruwe mu Ntara ya Katanga , Kasai Oriental , Maniema , Equateur (…)

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryagereranya ko Abanyarwanda bari mu buhungiro hirya no hino ku Isi babarirwa mu bihumbi 100, ariko muri Congo Kinshasa honyine ababaruwe n’ikigo cya leta gishinzwe impunzi ku bufatanye na HCR barenga 245,000.

RFI yatangaje ko impunzi nyinshi zabaruwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zigera ku 199,000, n muri Kivu y’Amajyepfo ni 42,000. Izindi mpunzi zabaruwe mu Ntara ya Katanga , Kasai Oriental , Maniema , Equateur n’abandi bake i Kinshasa.

Hazamenyekana neza umubare w’izo mpunzi n’ibyiciro zigiye zirimo, igitsina n’imyaka nyuma y’itangazwa rya nyuma ry’ibyavuye mu ibarura.

Benshi muri bo ntibazi uko u Rwanda rusa

Komisiyo y’Igihugu ya Congo ishinzwe impunzi ivuga ko benshi muri izi mpunzi ari urubyiruko kandi batarakoza ikirenge mu Rwanda.

Iyi komisiyo ivuga ko bibiri bya gatatu by’izi mpunzi ntibifuza kugaruka mu Rwanda, ariko ikemeza ko aba Banyarwanda nibigishwa bakanabwirwa ibyiza biri mu Rwanda bazahindura imyumvire.

Kuva mu mwaka wa 2011 HCR ivuga ko yacyuye Abanyarwanda bagera ku bihumbi 135 bari barahungiye muri Congo.

Iri barura rikozwe mu gihe amahanga yashyize igitutu kuri FDLR ngo yamburwe intwaro. Uyu mutwe urimo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uvuga ko urinda impunzi, ukavuga ko ushaka gutaha mu Rwanda nk’umutwe wa politiki.

Inkambi y'Abanyarwanda hafi y'i Goma muri 2002(Ifoto/Internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages