00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Abanyapolitiki bakekwaho kuba Abanyarwanda bahambirijwe

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 24 December 2014 saa 04:06
Yasuwe :

Omari Athanas wari umuyobozi w’ishyaka CHADEMA mu Karere ka Mbogwe yahambirijwe, nyuma yo gutahurwa ko yava ari umunyarwanda uyobora muri iryo shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amani Mwenegoha umwe mu bayobozi mu Karere ka Mbogwe yatangarije The Citizen dukesha iyi nkuru ko Omari yabanje gutabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu batanu, bitewe n’imvururu zavutse mu matora yabaye muri Lugunga ‘A’ kuwa 14 Ukuboza 2014.
Abandi bivugwa ko boherejwe mu Rwanda harimo Machibya Sumbuka wari (…)

Omari Athanas wari umuyobozi w’ishyaka CHADEMA mu Karere ka Mbogwe yahambirijwe, nyuma yo gutahurwa ko yava ari umunyarwanda uyobora muri iryo shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amani Mwenegoha umwe mu bayobozi mu Karere ka Mbogwe yatangarije The Citizen dukesha iyi nkuru ko Omari yabanje gutabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu batanu, bitewe n’imvururu zavutse mu matora yabaye muri Lugunga ‘A’ kuwa 14 Ukuboza 2014.

Abandi bivugwa ko boherejwe mu Rwanda harimo Machibya Sumbuka wari umukandida muri ayo matora y’inzego zibanze, Issa Athuman na Salum Ntinginya, aba hamwe na Omari Athanas bakaba banaburiwe ko nibongera no kugerageza kwinjira muri Tanzania bazahita bashyirwa mu gihome.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, hakozwe igenzura ku myirondoro y’abafashwe, biza gutahurwa ko Omari Athanas ari umwimukira w’Umunyarwanda uba muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo akaba yamaze guhambirizwa ngo aze mu gihugu cye.

Mwenegoha ati: “Izo mvururu zasaga n’izateguwe, ndetse gahunda ya zo yari iteguye neza. Twaje kumenya amakuru y’uko harimo abanyamahanga babaga muri ako gace.” Yongeyeho ko Omari Athanas n’abandi bantu batatu na bo baje kuvumburwa ko ari Abanyarwanda.

Muri ayo matora, hibwe amalisiti y’itora bituma himurwa amatora, ibyo bigashinjwa abayoboke b’ishyaka rya CHADEMA ryari riyobowe na Omari Athanas muri ako Karere.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko Omari Athanas yigeze gutabwa muri yombi mu igenzura ryakozwe harebwa abanyamahanga baba muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Urukiko rwa Bukombe rukamuhamya icyaha, rukamuca ihazabu, rukanamutegeka gushaka ibyangombwa bimwemerera kuba muri icyo gihugu, ariko ntiyabyubahiriza, ahubwo agahita yigira mu buyobozi bw’ishyaka CHADEMA ku rwego rw’Akarere.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages