Itsinda rigizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili bacunga umutekano baturutse mu bihugu 10 bya Afurika y’Uburasirazuba(EASF) bateraniye mu kigo cya gisirikari i Jinja muri Uganda mu myitozo izamara iminsi 18 yiswe “Mashariki Salaam 2013” bishatse kuvuga “ Uburasirazuba butekanye, 2013.
Muri iyi myitozo u Rwanda ruhagarariwe n’umutwe ugizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 206.
Amakuru dukeshsa Polisi n’ingabo z’u Rwanda, avuga ko iyo myitozo yatangiye kuwa 20 Gicurasi 2013 ihuje abantu bagera ku 1250 baturutse mu bihugu 10 aribyo u Rwanda, Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Ibirwa bya Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda yakiriye iyo myitozo.
Atangiza iyo myitozo, Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Dr. Crispus Kiyonga, yavuze ko igihe muri Afurika y’Iburasirazuba hatari amahoro nta terambere n’agaciro byaharangwa, anashimye ingabo za EASF ku ruhare zigira mu kubungabunga amahoro.
Minisitiri Kiyonga yavuze ko mu gushyiraho umutwe w’Ingabo z’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba hasabwa ibintu bitatu by’ingenzi birimo ubushake bwa politiki, gushyira hamwe abasirikare n’ubushobozi bw’amafaranga. Ibi bikaba ari magirirane kugira ngo umutwe w’Ingabo wifuzwa uzabashe kubaho, ari nabyo byafasha mu guha umutekano n’ubusugire abaturage ba Afurika.
Umuyobozi wa EASF Maj. Gen Cyrille Ndayirukiye yavuze ko EASF igamije kugera ku mahoro n’umutekano binyuze mu gutoza ingabo z’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba. Hasabwe ko ibihugu byo mu Karere byahuza imbaraga mu gukomeza kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Umuyobozi mukuru w’urwego ruhuza ibikorwa by’Ishyirwaho ry’Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba, Maj Gen Cyrille Ndayirukiye yavuze ko uyu mutwe ari urwego rwashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe gushimangira amahoro n’umutekano.
Yasobanuye ko iyi myitozo ibera Jinja ari uburyo bwo kureba aho ingabo zigeze mu kwitegura gukorana mu mutwe umwe uzatangira akazi kawo mu mwaka wa 2015.
Naho Ambasaderi Nancy Kirui, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, mu gihugu cya Kenya yavuze ko imyitozo Mashariki Salam 2013 ari indi ntambwe itewe mu rugendo rwo kubaka Umutwe w’Ingabo zihuriweho z’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO