00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wo mu rugo wakoreye umwana iyicarubozo arashinjwa kugambirira ubwicanyi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 November 2014 saa 07:33
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yagaragaje ko umukozi wo mu rugo, Jolly Tumuhirwe w’imyaka 22 y’amavuko, wafashwe na camera ihishe mu nzu y’aho yareraga umwana w’umwaka umwe n’igice (Arnella Kamanzi ) akamukorera iyicarubozo, ibyaha yashinjwaga byahinduwemo kugambirira kwica.
Amakuru dukesha Daily Monitor agaragaza ko Polisi yagaragaje ko ibyaha uyu mukozi yakekwagaho byahinduwe kuko yakoze iyicarubozo rigamije guhuhura uyu mwana wahorwaga ubusa.
Mu mashusho yafashwe uyu mukozi wo mu rugo atabizi, (…)

Polisi ya Uganda yagaragaje ko umukozi wo mu rugo, Jolly Tumuhirwe w’imyaka 22 y’amavuko, wafashwe na camera ihishe mu nzu y’aho yareraga umwana w’umwaka umwe n’igice (Arnella Kamanzi ) akamukorera iyicarubozo, ibyaha yashinjwaga byahinduwemo kugambirira kwica.

Amakuru dukesha Daily Monitor agaragaza ko Polisi yagaragaje ko ibyaha uyu mukozi yakekwagaho byahinduwe kuko yakoze iyicarubozo rigamije guhuhura uyu mwana wahorwaga ubusa.

Mu mashusho yafashwe uyu mukozi wo mu rugo atabizi, hagaragaramo uko yagaburiraga umwana amukubita amuhatira kurya vuba vuba amutuka, ubona ko umwana yabuze amahwemo...

Kamanzi ari kumwe n'umwana we Arnella wakorewe iyicarubozo

Umwana ntiyaguwe neza kuko yahise aruka ibyo yahatirwaga kurya, ibyakurikiyeho ni uko yajugunywe nk’agapira ubundi akubitwa migeri nk’umuntu mukuru (umukozi yakubitaga aho abonye).

Nyuma yo kugaragara mu mashusho nk’aya yafashwe atabizi yashyikirijwe ubutabera butegeka ko yacumbikirwa muri Gereza ya Luzira, nyuma y’aho Urukiko rwa Nakawa rumuhamije icyaha cy’iyicarubozo.

Byitezwe ko Tumuhirwe azongera kugezwa imbere y’ubutabera mu Kuboza tariki 8 uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, yatanze itanggazo rigira riti “ Ibyaha ashinjwa byahinduwe kuko yagerageje kwica nk’uko byemejwe n’ubutabera,ndetse n’ibyifuzo bituruka mu baturage bimaze kwakirwa.”

Yakomeje agira ati “Uyu mukozi yiyemereye ko yakubitishije umwana itoroshi, nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe. Nyuma yajyanywe gupimwa kwa muganga basanga ari muzima mu mutwe.”

Enanga yakomeje agira inama abakoresha ko bakwiye kubanza ushishoza mbere yo guhitamo abo bazana mu ngoza zabo kuko ubugizi bwa nabi bakora bwose bub bufiitanye isano n’ibibazo baba barakuriyemo bgenda bigahindura imitekerereze yabo iya kinyamaswa.

Reba uko uyu mukozi yafashwe akorerera uwo arera iyicarubozo

Itondere aya mashusho yarebwa n’ufite umutima ukomeye:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages