Umunyarwanda Rudasingwa Marcel woherejwe na Loni kuba umuhuzabikorwa mu kurwanya icyorezo cya Ebola muri Guinea yasanzwe mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo yapfuye.
Amakuru dukesha ibinyamakuru Africaguinee.com ndetse naguineeconakry.info byo muri Guinee aravuga ko Rudasingwa yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Hoteli Millenium yabagamo mu mujyi wa Conakry.
Ibi bitangazamakuru bigaragaza ko ko ayo makuru yemejwe n’umuntu wo muri Guverinoma ya Guinea ariko akaba nta kindi kirenze ibyo yatangarije icyo kinyamakuru.
Rudasingwa yoherejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki Moon, kuyobora ubuyimwa bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Guinea (MINUAUCE) tariki ya 8 Ukwakira 2014.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe.



















TANGA IGITEKEREZO