DRC : Abarwanyi ba M23 bihakanye ingabo zafatiwe muri Afurika y’Epfo zibitirirwa

DRC : Abarwanyi ba M23 bihakanye ingabo zafatiwe muri Afurika y’Epfo zibitirirwa


Yanditswe kuya 6-02-2013 - Saa 16:48' na Emmanuel Kanamugire

Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 urwanya Leta ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo yahakanye amakuru yatangajwe ejo hashize avuga ko hari ingabo zabo zafatiwe muri Afurika y’Epfo.

Mu nkuru y’urubuga Chimpreports, umuvugizi wa M23, Amani Kabasha, yavuze ko nta basirikare babo bafatiwe muri Afurika y’Epfo ku mpamvu izo ari zo zose.

Akomeza avuga ko abantu bose baba abo ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga, ko ubu bari mu nzira z’ibiganiro na Leta ya Kinshasa ku masezerano yo ku ya 23 Werurwe n’ibindi bigamije umutekano n’imiyoborere myiza.

Umuvugizi w’igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo, Brig.LLindela Mashigo, yari yatangaje ku wa Kabiri ko urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba rwataye muri yombi abarwanyi 19 bakekwaho kuba ari abo muri M23, bafatirwa mu nkengero z’Intara ya Limpopo.

Serivisi ishinzwe ubutasi muri iki gihugu yatangaje ko abarwanyi ba M23 bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kabasha yabwiye Chimpreports ko M23 itagamije guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo ko bakeneye guhabwa agaciro bakwiriye na Leta ya Congo.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO