Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, imiryango itegamiye kuri Leta iramagana ubwicanyi bukorwa n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR.
Imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Kivu y’Amajyaruguru no mu Burasirazuba bwa Kongo niyo iri kwamagana ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi bavuga ko ari aba FDLR.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko abahisi n’abagenzi aribo bahagwa bazira ubusa kuko bakunze kugwa mu dutero shuma cyane cyane mu gace ka Rutshuru. Ibi bitero kandi bimaze guhitana abatari bake, abandi barakomeretse, nkuko bitangazwa n’umwunganizi mukuru w’umuryango Omar Kavota.
Omar avuga ko FDLR ariyo nyirabayazana, iri tangazo ribyemeza rishingiye ku bitero bibiri byabaye ku wa mbere mu Karere ka Kanyabayonga, avuga ko ingabo za FDLR zarashe imodoka y’ingabo za Leta, zikomeretsa bamwe muri bo.
Abasikare 4 bahise bapfa, abandi 3 barakomereka. Ku ruhande rw’abaturage naho umugore umwe nawe yararashwe arapfa abandi 2 nabo barakomeretse bikomeye .Omar asoza avuga ko abarwanyi bahise bajya muri parike ya Virunga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Mu gitero cya kabiri abarwanyi bahise barasa mu gituza cy’umwanditsi w’urukiko rwa Kanyabayonga ariwe Daniel Muhindo Kakoti ndetse n’abandi baturage 4 barahakomerekera.
Itangazo rikomeza rivugko abarwanyi ba FDLR barashe amasasu menshi mu kirere kugirango batere abantu ubwoba, bambura abagenzi amafaranga yabo,telefoni ndetse n’ibindi bintu byagira akamaro.
Oscar Kavota we kubwe ngo asanga inyeshyamba icyo zigamije ari ugutesha umutwe no guca intege ingabo zaretse ishyamba zikajya mu gisirikare cya Leta muri 2009.
Izi nyeshyamba za FDLR kandi zishinjwa ibitero by’ubusahuzi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere, nkuko itangazo ryashyizwe ahagaragara ryerekane ko basahuraga inzu ku yindi mu gace ka Kimaka hafi ya Lubero aho bibye amashyo y’inka n’ibindi byose bifite akamaro.
Abaturage bose rero barahunze, nta mu polisi cyangwa umusirikare wa Leta uharangwa, uretse gusa inyeshyamba.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha narwo rukaba rwavuze ko rugiye gusohora impapuro zo gufata abayobozi b’uyu mutwe wa FDLR harimo Sylvestre Mudacumura ndetse na Bosco Ntaganda.
Nk’uko Jeune Afrique ibivuga, Umukuru w’Urukiko Luis Moreno Ocampo avuga ko uyu mutwe ari wo wakoze ubwicanyi, guhohotera n’ibindi byaha byakozwe hagati ya 2009 na 2010 muri Kivu y’Amajyaruguru.


















TANGA IGITEKEREZO