Indege y’intambara ya Sudani yakoze impanuka ihitana abantu 13


Yanditswe kuya 8-10-2012 - Saa 00:10' na James Habimana

Kuri iki cyumweru, indege y’intambara ya Sudani yakoze impanuka hanze y’umurwa mukuru Khartoum, ihitana abantu barenga 13 nk’uko inzego z’umutekano muri iki gihugu zibitangaza.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov yakorewe mu gihugu cy’u Burusiya, yerekezaga mu mujyi wa El Fasher mu ntara ya Darfur ikaba yari imaze imyaka irenga icyenda.

Umuvugizi w’ingabo za Sudani, Al-Sawarmi Khalid yatangarije urubuga rwa BBC ko iyi mpanuka yabaye nyuma y’aho igiriye ikibazo igashaka kugaruka ku kibuga cy’indege cya Khartoum ariko ikaza gukora impanuka itarahashyika.

Al-Sawarmi yakomeje atangariza televiziyo ya leta ko abantu bagera ku icyenda bari muri iyi ndege bagize amahirwe bakarusimbuka.

Igihugu cya Sudani gikunze kwibasirwa n’impanuka z’indege, nk’aho muri Kanama uyu mwaka, impanuka y’indege yahitanye abarenga 30 barimo n’umuminisitiri umwe muri iki gihugu.

Hari amakuru avuga ko izi mpanuka zaba ziterwa n’uko iki gihugu cyafatiwe ibihano bityo, kubona ibikoresho bisimbura ibyashaje bikaba bigoranye.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!