Inyeshyamba 240 zimaze kwicwa muri Congo-Kinshasa


Yanditswe kuya 7-06-2012 - Saa 10:09' na Abdou Nyampeta

Inyeshyamba 240 nizo zimaze kugwa mu mirwano ishyamiranije ingabo za Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Congo n’abayigometseho ikomeje kubera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nkuko bitangazwa n’Ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa, imirwano imaze ukwezi ihanganishije ingabo za Leta n’izahoze ari iza CNDP ziyobowe na Col Sultani Makenga. Mu kwezi kwa Gicurasi Leta yemezaga ko zigizwe n’abantu bagera kuri 300. Icyi nicyo cyegeranyo cya mbere gishyizwe ahagarara kuva imirwano yubura.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, icyegeranyo cy’abaguye muri iyo mirwano giteye gutya : inyeshyamba 200 zarishwe, 250 zarakomeretse naho 374 zirimo Abanyarwanda 25 zishyize mu maboko y’ingabo za Leta (FARDC). Intwaro n’amasasu byinshi bifatwa n’ingabo za Leta.

Ku ruhande rw’ingabo za Leta, ingabo 40 zarishwe, 93 zirakomereka, nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere ushize, ariko nyamara ntiyangaje umubare wa ba civile bapfuye .

Abanyarwanda 11 bishyize mu maboko y’ingabo za Loni zigamije kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO), harimo n’umwana mutoya. Aba bishyize mu maboko ya MONUSCO bemeza ko zatojwe kugira ngo barwanirire ingabo zigometse ku butegetsi. Ibi ni ibitangazwa na raporo ya Loni yatangajwe na radio BBC mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Ibyo ariko byavugurujwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro yahaye ikinyamakuru “Jeune Afrique”, avuga ko ibyo ari ibihuhu.

Abo banyarwanda 25 babajijwe n’abategetsi ba Congo, abu Rwanda ndetse n’umuryango utabara imbabare (CICR). Ubu ariko ntibarasubizwa iwabo, baracyari mu maboko ya MONUSCO. Ibi byatangajwe ku wa gatatu na Amadou Ba Umuvugizi w’Agateganyo w’ingabo za Loni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

IBITEKEREZO
Uribuka se mwana papy tujyayo guhiga FDLR turi kumwe na ziriya ngirwa basoda, ukuntu babaga biyambariy'ibipantalo bicitse munsi ya uniforme byakomera bagakuramo uniforme bakiruka batay'inkweto ni mbunda sha !m23 yarabamaze,gusa ntantambara dushaka mubaturanyi.
Musubize8.06.2012 saa 02:10
Afande
ndumiwe pe ! ariko umuntu avuga ibitabaho namwe mugashya imitwe ngo nibyo. Mureke dukore imibare. Ngo : inyeshyamba ni 300, izapfuye ni 200, izakomeretse ni 250 izishyize mu maboko ya FRDC ni 374 harimo abanyarwanda 25 (374-25=349). Ngaho dukore imibare turebe izisigaye : 300-200-250-349= -499. Murabona ko buriya dukurikije imibare yatanzwe na Leta nta nyeshyamba n'imwe isigaye kuko igisubizo kiri hasi ya zero. None se ko twumva ko Leta itera ikaraswa n'indege zikaraswa, ubwo baraswa na nde ? musubize icyo kibazo. Ziriya ni amatakirangoyi ya Leta ya Kabila, biriya bihuhwa biramenyerewe ku banyabwoba nka Kabila, Habyarimana. Naho kuvuga ngo n'abavandimwe barwana nibyo kuko n'abakongomani ku bandi. Ikindi mumenye ko adui hana sura. Kabila n'abamushuka barabeshya, hariya n'iwacu kuki atadushaka ? abikunde abyange ntituzahahara. Ikindi mugomba kumenya watatu watakufa wawili wasonge mbele.
Musubize8.06.2012 saa 01:36
masisi
ariko ubundi mwitegereje neza murabona abo bantu atari abanyarwanda ra ? uzi kureba neza nambwire.
Musubize8.06.2012 saa 01:18
rugina
Ari leta ya congo ari namwe muvuga ibyabere kurugamba mutagezeho mufite akabazo mumutwe .mwagiye mwigira kumateka ? EXFAR Zijya gutsindwa wasangaga zirirwa zibeshya abaturage ngo udukotanyi twatumaze ukagirango zibicisha akarimi !! cg ngo inyangarwanda twazikubise incuro .ukagira ngo inshuro nubwoko bwa bomb yakirimbuzi ? nindese utazi ko intambara y'amagambo ijyana n'iyamasasu ? muzi ibyabaye kuri NYIRAKARIMIKABI !!!!!!!!!!!!!!kandi ngo akarimi kabi gasemera agasaya !!!!!!!!!!!! Mujye mubanza mugakarage akarimi kanyu mukanwa.
Musubize7.06.2012 saa 16:26
INARARIBONYE
intambara sinziza pe kuko ihitana civilian bazira akarengane ariko se turebe kuki bahora bavuga ngo urwanda rushyigikiye uyu mutwe ?ikindi ntekereza ministrie wacu iyo asobanura avuga ibitagendanye nikibazo urugero ese urwanda rurafasha jean bosco ntagand ati ibyo sibyo fdrl iri muri congo kwica abantu !!!!nyumvira nawe kdi tuziko urwanda rujyayo kuzana fdrl rwari rufite iyo mpamvu nonese niki kitatwemeza ko urwanda ruriyo niba avuga ngo fdrl iriyo urumva ubwo busobanuro koko
Musubize7.06.2012 saa 13:30
claude
Yemwe nangu utarize imibare rwose iyi ndayipinze mumbabarire ntabufana shyizemwo rwose uziko bibaye nkabyabindi byo muri 1990 murwnda ngo zateye ari 300 hapha 500 oya ahubwo iyo utangiye kubeshya gutya muntambara uba utangiye gustidwa kabisa namwe nimurebe inyeshyamba 300 hapfa200 abishyze mumaboko 25 hakomereka 250 wetwobonye byinshi dutegereze ifirimbi yanyuma
Musubize7.06.2012 saa 11:35
mahoro
Ngo leta ya Kinshasa irabeshya , ubuse umugabo wanjye alihe ? mana we ubu ndabigirante noneho !! mana ibi nibiki koko !!!
Musubize7.06.2012 saa 10:15
Kabatesi
Dore ukobimeze rero mwabantumwe, ngo wirukana umuntu cyane ukaumara ubwoba, abakongomani ubu bamaze gushira impumu rwose kubera imirwano bamazemo igihe, muminsi irimbere bazadunga kgl muzaba mureba. M23 NTAKIGENDA RWOSE KANDI NIMUGIHE INTAMBARA IRARAMBIRANYE. URUSHYIZE KERA RUHINYUZA INTWALI.
Musubize7.06.2012 saa 10:02
ALB
Nange mbibona nka patric
@Ramazani, reka gusebanya ! Urashaka kumvikanisha ko urwanda rwohereza abasirikari ? Uribeshya icyo ugambiriye ntamugisha urimo, ushaka wacisha make ! Abantu nkamwe mushaka kwanduza isura y'Urwababyaye cg kugambanira u Rwnda muzicuza ! Ngo yavuye he ???? Watch out !
Musubize7.06.2012 saa 08:54
Umuco
Ndasaba Imana ngo iliya mirwano irangire, murumuna wanjye wabaga mu kigo cy'i kanombe, akaba amaze ukwezi kurenga yambutse umupaka, atazi icyo arimo kurwanira, azagaruke amahoro (niba akiliho).
Musubize7.06.2012 saa 08:22
Ramazani
Aba nabo barabeshya kurush'inzozi.bose hamwe ni 300-250 bapfuye=50 nyeshyamba 374 banyrda=424 nvange-25 deserter Rdais= 399 nvange.ubwo ni 349 rdais,50 nyeshyamba.noneho abanyarwanda bari bajyanywe no kwirepoting ? ndasetse.
Musubize7.06.2012 saa 06:38
ntibibaho
Reka twihanganishe ababuze abavandimwe babo kuko tuzi neza ko kumpande zombi ari abavandi nanone barimo kurwana . Twe biratubabaje cyaneeee kuko kumpande zombi nitwe tubihomberamo rwose ntabwo ari Kabila kuko we intego yayigezeho yokugira ngo tumarane twenyine. Ababyeyi nabavandimwe bose babajwe niriya mibare musenge Imana bizarangire hadacuze imiborogo.
Musubize7.06.2012 saa 06:32
amahoro
ntabwo bariya baswa bakwica abasiriare ba M23,ntibishoboa.............baba bikubita inshyi
Musubize7.06.2012 saa 06:24
van
LETA YA KINSHASA irabeshya amahanga .niyo waba utazi kubara. ngo inyeshyamba zigizwe n'abasirikari 300 ngo hapfuye inyeshyamba 250, ngo 375 ni abanyarwanda , hamaze gufatwa 25. tuvuge ko hasigaye 50. ubwo se ukwezi kose kurashize ba rwana n'abantu 50 ? congo we ! urambaje . biragaragara ko leta ya congo ihuzagurika itanga imibare itagize icyo ivuze. ngo hapfuye abasirikare ba FARDC 40 ? ubwo ni 400 kuko abacongolais ndabazi ntabarwanyi barimo.
Musubize7.06.2012 saa 06:05
papy
Baba ari abo kuruhande rwa Reta cyangwa Inyeshamba twe tuzi neza ko ari abavimwe bose bapfuye kandi Kabila ageze kucyo yavuze ngo " nita mpiganisha adui ungine adui" nibyo koko bakuru bacyu nibo bonyine bamaranye . Twe ibiryo biri impande zose haba kuri abo bapfuye muri reta cyangwa Kunyeshamba !! Imana irebe amaraso yabo bavandimwe bacu namwe mwabuze abanyu mwihangane igihe kizagera , ubwo tutazongera kursana twenyine.
Musubize7.06.2012 saa 06:01
mwihangane
Mwabyanga mwabyemera ubutaka bwacu turabushaka, nta guhora turyanira kuri aka kadomo ba sogokuru baradusigiye ahagaragara. Byose umwera niwe wabikoze, njye ndi civilian udakunda amahane na politiki ndetse namoko yabaye ikiyobyabwenge ku banyarwanda ariko niba byakunda tukarwana mpaka LONI igikemuye muzantumeho nzazana nabankomokaho ariko twange agasuzuguro. Oye Kagame !!!!! Abubatse kubututsi cg Ubuhutu bo ntituri kumwe nduzi ko ari na benshi mu rwanda ariko bizashyira. Thanks !
Musubize7.06.2012 saa 05:14
Nkundurwanda
Abatakaje ababo muriyi miryano bihangane
Musubize7.06.2012 saa 04:18
Patrick kiruhura
MAZE NGO BURYA NTAWIVUGA AMABI AMEZA AHARI ! KUKI SE ABAPFUYE KU RUHANDE RW'INYESHYAMBA ARI BO BENSHI ? UBU KANDI M23 NAYO NIJYA GUTANGA ICYEGERANYO IZAVUGA KO INGABO ZAYO ZAPFUYE ARI NKEYA, NAHO IZA LETA ARI ZO NYINSHI. ARI LETA, ARI M23, NTIMUKATUJIJISHE. IL FAUT APPELER LE COCHON PAR SO NOM.
Musubize7.06.2012 saa 03:28
UKURI

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!