Itahuka ry’ingabo z’u Rwanda ryaciyemo ibice abategetsi bo muri Leta ya Congo Kinshasa


Yanditswe kuya 4-09-2012 - Saa 01:21' na IGIHE

Kuri ubu ubwumvikane bucye bukomeje kuranga abategetsi bo muri Leta ya Congo Kinshasa, nyuma y’itahuka ry’ingabo z’u Rwanda zakoranaga mu buryo bw’ibanga n’iz’iki gihugu mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za FDLR mu gace ka Rutshuru mu Burasirazuba bwa Congo, aho amashyaka menshi mu atavuga rumwe na Leta muri iki gihugu yashyize umukono ku itangazo ryamagana Perezida Joseph Kabila n’abakorana nawe bya hafi, aho babita “abagambanyi”.

Mu buryo bwatunguye benshi, kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Leta y’u Rwanda yatangaje kumugaragaro ko igiye gukura ingabo za RDF zo mu mutwe udasanzwe (Special Force) zigera kuri 371 zari zimaze igihe zikorana n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ku butaka bw’iki gihugu mu gace k’Uburasirazuba hafi ya Rutshuru, aho zafatanyaga ibikorwa byo kurwanya FDLR.

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa uhagarariye ishyaka UDPS rya Étienne Tshisekedi ritavuga rumwe na Leta, Remy Massamba, kuri uyu wa Mbere yashyize ahagaragara itangazo ryashyizweho umukono n’amashyaka yose atavuga rumwe na Leta muri iki gihugu yamagana kuba Leta y’iki gihugu muri iki gihe cyose yarakoranaga byimazeyo n’ingabo z’u Rwanda rwihishwa ; kubw’aya mashyaka Leta iri ku butegetsi bakaba basanga ari iy’abagambanyi.

Depite Remy Massamba asoma iryo tangazo yagize ati “Urebye uburemere bw’ibibazo igihugu cyacu kirimo, abatavuga rumwe na Leta muri Congo barasanga imikoranire ya Leta iriho ubu n’ababisha bateye igihugu cyacu yarashinze imizi”, bityo aya mashyaka yiyemeje gusaba Inteko Ishinga Ametegeko y’Iki gihugu gutumiza Perezida Joseph Kabila akamushinja kugambanira igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa Lambert Mende yatangaje ko Abanyekongo bakwiye kumenya neza ko guverinoma y’igihugu cyabo nta masezerano ya rwihishwa ifitanye n’u Rwanda, avuga ko abasirikare b’u Rwanda bari munsi y’ijana ari bo bahawe uburenganzira bwo kuza gukorera mu gihugu none ngo hatahutse abarenga 300.

Kuba abasirikare ba Congo Kinshasa bafatanyaga n’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa bya gisirikare, abatavuga rumwe na Leta ubwabyo ntibabikozwa, cyane ko bimenyekanye bitunguranye, mu gihe Leta ya Congo Kinshasa yari imaze iminsi itari micye irimo kurega u Rwanda kuba rutera inkunga umutwe w’inyeshyamba za M23 uhanganye n’ubutegetsi, kugeza ubwo guverinoma y’iki gihugu yageze aho itangaza ku mugaragaro ko yatewe n’u Rwanda kandi yari izi neza ko ingabo z’iki gihugu ziri ku butaka bwayo ku burenganzira zahawe nayo.

Hejuru ku ifoto : Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa Lambert Mende i bumoso na Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa uhagarariye ishyaka UDPS

IBITEKEREZO
ariko mwabantu murinda muterana amagambo aba kongo mani marinda batubaza ibyabo ntabuyobozi bafite nibamubaze naho kuba abasilikare baragiyeyo byo ningombwa erega mujye mumenya ko kiriya gihugu dufiteyo FDLR twese tutirengagije nabanzi bacu ntacyo batwifuriza kiza so hagomba kujyayo rdf ikaba hafi rwose erega ntawukunda intambara irasenya kuvuga ngo ko bagiye bakoze iki none se wagirango niba haricyo bakoze bakubwire nta time yo guta bafite kandi bafite aho ba repporting.
Musubize6.09.2012 saa 02:52
jeanne
abanyarwanda twese dushyire hamwe dusengere igihugu cyacu,maze niyo haba hari abakirwanya Imana izaturengera.
Musubize5.09.2012 saa 15:23
lucy
reka mbagayire uyu munyarwanda wiyise pie ugaragaza ibitekezo bibi bye yabipfanye cg se agaceceka tukiyubakira igihugu .
Musubize5.09.2012 saa 13:36
ruhwa
CONGO comunaute internationale iyiivugira nkakana kishwe ninzara ugakozeho wese karira,kugurango gatabaze
Musubize5.09.2012 saa 10:01
johnjohn
Ndatangaye rwose nibuka 2002 abantu babana ku mashuri benda kuzira kubita abanyamurenge ngo ni abanyarwanda,ubivuze akaba akora amacakubiri none bigenze gute kwitwa abacongomani.
Musubize5.09.2012 saa 04:41
keza
Uwavuze ko abadepite b'urwanda ntacyo bakora ahubwo agashima abadepite ba kongo bashakuje ntabwo ashobora kuba asesengura. None se abadepite ba Kongo bataribazi ko hari ingabo z'urwanda ziri iwabo wabibashimira kandi bahagarariye abaturage, bajya iwabo mu giturage. Ahubwo aba badepite baturuka nko muri Nord Kivu bibera i Kinshasa gusa, ntabwo batowe nabaturage, ntabwo bazi ibibera iwabo. Lambert Mende nawe ni mende kabisa. Umugabo uvuga ngo ingabo z'urwanda ntabwo za sezeye. Najye kubaza chef d'etat major wabo. Njye ndasaba ko uburenganzira bw'abakongomani bavuga ikinyarwanda bwasubizwa. Abazungu bazi ko muri Rutshuru hari Petrole. Dore ko mu kiyaga cya Edward cyangwa se Lac Albert ariyo Mobutu yise Lac Mobutu irimo Petrol nyinshi cyane ugendeye kuri raporo ya Block 5 kandi bakavuga ko urrwanda rugomba gusangira gaz methane na Congo. Ikindi kandi ni amabuye y'agaciro. Naho ubundi ntakibazo cya Kongo n'Urwanda gihari. Ibibazo biraturenze, bikorerwa hejuru cyane.
Musubize5.09.2012 saa 01:57
Gerald
IYO ABAKONGOMANI BASAKUZA GUTYA NUMVA NIFUZA KONGERA KUJYAYO...NUMVA NIFUZA GUSUBIRAYO NKABAKOSORA...NKONGERA RWOSE... NJYE UBWANJYE NSHYIGIKIYE M23 (UWAHIMBYE AKO KAZINA NZAMUSENGERERA ! NI UMUHANGA...) NSHYIGIKIYE N'ICYO BARWANIRA...NIBIBA NGOMBWA NZABATERA INKUNGA...NGENDE MFATE IMBUNDA RWOSE...
Musubize5.09.2012 saa 01:44
Bebeto
Ukuri kwagiye ahagaragara peeeeeeeeee !!
Musubize5.09.2012 saa 00:51
zhao
Ese abadepite b'u Rwanda bakora akahe kazi ? Ese haba hari uzi uburyo abasore b'abanyarwanda binjira mu gisirikari cyitwa ko ari iki igihugu ! Ese mukorera nde koko ! Kwirirwa mukira ikinamico muri mu gaciro ! Muvana amafaranga muri BNR no mu bakozi ngo ba NUR ngo muyashyize mu gaciro ! Ubuswa buragwira koko ! Ubwo se ayo mafaranga uretse ko ava mu maboko ya bamwe mu banyarwanda ajya mu yandi ! Uwunguka ni umunyarwanda cyangwa ni funderising mukorera uwashinze ikigega ngo akomeze arihire abana be biga muri za kamenuza zihenze hanze ! Abanyarwanda turashukika pe !
Musubize4.09.2012 saa 14:10
Pie
Cyokora , Birababaje umunyarwanda ufite imyumviru nk'iy'uriya mukongomani. Abo basirikari b'u Rwanda, bagiye kumugaragaro kandi hamaze gusinywa amasezerano, ndetse baranabaherekeje ubwo bagarukaga, kuvugango umubare wariyongereye nyuma kuko batababajije pass port ubwo babaherekezaga. RDC yarangiritse pe. Ntabagabo barimo. Naho Izo ngirwa ngo n'intumwa za Rubanda zakongo zitagera mubaturage babo, hanyuma zigasakuza, birimo kwirira BUGALI NA NYAMA
5.09.2012 saa 03:43
CIKO
Ni hahandi hanyu wowe "gore" na "Pat" n'abandi yenda bari buze kuza nyuma yanyu, UKURI n'ubwo kuryana ariko GUCA MU ZIKO NTIGUSHYA. Ndavuga ukuri nyakuri, atari ukwa politiki. UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE
Musubize4.09.2012 saa 13:38
Nirere
Ntureba noneho ko uhitishije igitekerezo cyawe ukoresheje interuro 2 gusa ! N'ubutaha ujye ukoresha amagambo make ; kuko iyo ukoreshesheje menshi iigitekerezo cyawe nticyumvikana.
5.09.2012 saa 11:20
gore
hazagire umudepite munteko ishingamategeko uzihandagaza avuge ko president wa repuburika agambanira igihugu cyangwa ko hari amategeko yica kandi biriho biranakorwa azarebe ko atazarara yambaye urwintama nduzi ko ihene zashize
Musubize4.09.2012 saa 13:34
cyaka
Icyo twakwishimira ni uko abacongomani bo bafite abadepite bashobora kugira icyo bavuga iyo gouvernement cyangwa perezida akoze ibibangamira itegeko nk'uko iburayi no muri USA babigenza. Iwacu ashwi da, kirazira.
Musubize4.09.2012 saa 10:50
Gashayija
abo badepite kuba bavuga ibyo bashaka byose nkuko ubivuga, ntibibuza poltique yaba congo man kwajyirika kko sibo bafata ibyemezo, kumyanzuro runaka iba igomba kuyobora igihugu, ubundi sinzi imitekerereze yabantu nkamwe icyo iba ishingiyeho, ibona ibintu byicyinyuranyo nuko ibintu bibabigomba kujyenda , akaka nya nkabanyaRwanda dufite agahenge kko abayobozi bose bahurizahamwe ibitekerezo kunyungu rusange, yewe niba wita kubijyanye na poltique mpuza mahanga uzasanga ibihugu byitwa yuko bikomeye biba bifite umurongo jyenderwaho, utavangirwa nibitekerezo byuwariwe wese ni gihe ashakiye, abitaruko rero nibo nkabo ba congoman ninayo mpamvu kujyeza nanuno munsi bataramenya icyo bagomba gukora, kko buri uwariwewe se aba yumva haricyo yavuga cyikajyenderwaho, atitaye yuko harababishinzwe kumurusha, pls tugeza aha kubwo kwihesha agaciro.
4.09.2012 saa 17:43
nijye
no, ikibazo si uko batinya president, ahubwo ni ubwoba bifitemo kuburyo nawe uri umunyapolitiki, wabigenderaho ugakora icyo ushaka mu gihugu. inteko nshingamategeko y'u Rwanda irarembye cyane kuburyo ni ukwicara hariya gusa bategereje ibyemezo. ndakeka ko ari nacyo gituma bashinja leta ko itsikamira abaturage kuko n'inteko iba imeze nk'abagambanyi. icyo njye nasaba inteko ni uko yahindura imikorere ikava mu byo kwicara kuko bituma bamwe bayifata abagambanyi.
5.09.2012 saa 02:31
umusesenguzi
ariko abakongomani ,na barwayi aravuga ngo bari bazi ko batumije abasirikare 100, none se ko batahutse bambaye imyambaro ya ba sirikare ba congo bose none se abo maga nabiri barengaho bakuyehe iyo myenda ya gisirikare,kuki abo barenze ko batahukanye nabo 100, kandi batatinye ko baba baza uko binjiye ,muri make ndabona nabo ijana barenga kubavuga bari babazi arijijisha iyo myenda abo 200 bayihawe na nde ?
Musubize4.09.2012 saa 10:13
mami
hahahahhah ! abacongomani barababaje gusa ! n'abaturage babarambiwe pe ! birababaje ariko abayobozi ba congo baranasekeje rwose numva mbishoboye nabigisha politiki kuko bameze nk'abana kabisa !
6.09.2012 saa 07:34
kbt
Hello there. arko uyu wiyita Abdullah afite mugambi ki wo gukangurira abayisiramu kuri uru rubuga ! ayobewe aho umusigiti uba ! izi comments ze rwose mushatse mwajya muzibuza guhita mu rwego rwa prevention y'umugambi we. Ndasaba kdi ko inzego z'umutekano zamenya uwariwe, tudazashiduka yakoze ibara tukamubura. Arashaka se ko no mu rwanda haba Kamikaze. Abashinzwe umutekano w'u Rwanda U must wake up. Ndabashimiye
Musubize4.09.2012 saa 09:19
john
Oya Njyewe nemera anlyses za Abdulla, kandi akenshi ziba zitabogamye cyane.
4.09.2012 saa 10:46
We must all wake up
Ariko mwambabarira mukansobanurira niba "to wake up" bivuga kwivumbagatanya koko...! Aba ba kabwa n'abandi nabonye hirya aha bafite ubwoba bw'iki ? Kandi burya ntimubizi, ubwoba ni ikintu kibi. Ubwoba butera urwikekwe rubi kandi umuntu ufite ubwoba adasobanura ishingiro hari ubwo aba ari ikimenyetso cy'ihungabana cg ubugome ku buryo abona abandi akagira ngo barashaka gukora nk'ibyo arimo gutekereza, umuntu yavuga ijambo ukarivunjamo igihumbi kandi nta ho bihuriye. Ibi biriho cyane, ari mu gihugu muri rusange, ari mu bantu ku giti cyabo ari no muri commentaire nyinshi hano ku rubuga. Njye mbona ari ikibazo gikomeye. Abdullah mumwihorere, nta cyo abatwaye. Njye sindi umuslam kandi sinteze kuba we ku buryo haba hari fanatism nabagirira. Iyo nsomye commentaire za Abdullah hari nyinshi nshima ubona zirimo kugerageza gucengera no gusesengura. Nkunda ko atajya mu byo kubogama no gutuka abandi, ashorera igitekerezo cye, atavuga menshi agahigima gusa ariko mukumva byinshi nyine kuko iyo ni yo sagesse y'ikinyarwanda. Ibindi avuga ku buryo bwe ntitubyemeranyaho neza cg numva nabivuga ukundi ariko ndabyihorera kuko birazwi ko NTA WE UHORA KU KURI. Ariko aho guheranwa n'ubwoba nimutange ibitekerezo nawe abasubize natwe twunganirane, dutuje, mbese nk'abantu bafite agaciro koko, twubahane, dusobanuze, unenzwe yisobanure dore nta n'imisoro batwaka, nta n'ukwaka micro ngo iminota irashize... Jye mbona nta byiza byakaruse ibi ariko uburyo bamwe babyitwaramo biranyobera... Niba nanjye nibeshya munkosore ariko mutantuka kuko byo ndabyanga. UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE, murakoze !
Musubize4.09.2012 saa 08:56
Nirere
Uri indondogozi. Urabona ibi bintu uhurutuye hano ???
4.09.2012 saa 09:50
gore
@Nirere : Ese ahubwo kuki guhora uvuga ''Muslims must wake up'' ( nta n'uzi niba iyi Muslims ivuga Abasilamu koko ) ndetse no ku nkuru zitagira aho zihuriye n'abasilamu bitaba ahubwo aribyo byerekana ihungabana n'ubugome ?
4.09.2012 saa 11:07
Pat
Iby'iki gihugu cy'abaturanyi ni nka theatre koko ! None se Leta ya Congo ijya kuturega ku rundi ruhande dukorana ? Leta yacu nayo ariko itubwire ukuntu ikorana n'abantu birirwa badutuka, bahohotera bene wacu ! None se ku mugani ko tugenda mu ibanga,mu gutaha tugahamagara TV ? Ikindi kibazo : ingabo za Congo zakubitwaga inshuro ziri kumwe n'izacu koko ? Byaba ari amahano !
Musubize4.09.2012 saa 08:34
Mahoro Jack
@jack, Ingabo za congo ntizaneshejwe zirikumwe nizacu, Izacu ntabwo zivanze mumirwano y'abanyecongo (FARDC na M23) ahubwo zafatanyaga iyo zabaga zikubita FDLR akanyamfu gusa.
5.09.2012 saa 00:55
sabin
Twese turi kuvuga kuko hari abarara muri ayo mashyamba badushakira umutekano tukanagera kuri irikorana buhaganga bo bari kutubabarira aho mumashyamba. Mwaretse tukajya dushima ko Imana yaduhaye ubuyobozi budutekerereza ejo heza mukabareka bagakora mudakomeje gusakuza.
Musubize4.09.2012 saa 08:15
Kamali
iyo urebye neza amakuru arebana n'ibibazo n'urwanda, usanga urwanda rusa nurwishimira amagorwa ya congo yose ibi bigaragaza ko babifitemo izindi ndamu ! muri macye urwanda rwishimira ibibazo congo ihura nabyo bitewe nuko inyungu z'abo zihishe inyuma y'abanyamurenge abanyamurenge ni abanyarwanda buzye ntaba congomani babarimo
Musubize4.09.2012 saa 07:37
cyaka
@Cyaka : Nkawe urinde ufata igice cy'abanyecongo ukabambura uburenganzira ku gihugu cyabo ngo nuko utabakunda cyangwa ukaba wanga u Rwanda ? Imyumvire nk'iyi rero niyo ituma bahaguruka bakirwanaho bakanarwanira uburenganzira bwabo. Nongere nkubaze : Uri inde wambura abanyamulenge uburenganzira bwabo bwo kuba abanyecongo ?
4.09.2012 saa 08:07
Kazi
Ni byiza gutandukanya "abanyamurenge" n'abanyecongo bavuga ikinyarwanda !!! Ni byiza kandi kumenya ko nubwo bose bitwa "abanyamurenge" (abaturage b'i Murenge) siko bimeze...Kandi icyo nagusobanurira ni uko muri abo banyamurenge nk'uko uvuga harimo abacongomani bavuga ikinyarwanda kubera imipaka ikatwa bajyanye nayo noneho bahabwa ubwenegihugu ! Ikindi abandi banyarwanda bajyanwe n'abakoloni muri 1930 gukora mu ma mines nabo baje guhabwa ubwenegihugu...hanyuma impunzi z'abanyarwanda 1959 nibo yenda wavuga ko ari "abanyamurenge " b'abanyarwanda kuko bo bari impunzi !! Ikibazo ni ukumenya kubatandukanya kuko bose bari batuye mu duce tumwe kandi basangiye ururimi ...n'amateka (aha twavuga nka bamwe bafashije RPA mu rugamba rwo kwibohoza..) ! Nubwo byatera urujijo mu kubamenya ariko nawe ntiwajya hariya ngo uvuge ko nta banyamurenge b'abanyecongo babaho !!!
4.09.2012 saa 09:57
Rutalindwa
Abanyamurenge bose ubise abanyarwanda waba ukoze ikosa kuko nabo ntibabyemera kandi na leta ya congo izi neza ko atari abnyarwanda kiretse kiriya gice bongeye bakacyomeka ku rda.Jye ikinta ubwoba nuko ubona nta na integration babo ikorwa.Hakagombye gukorwa politique idaheza kandi ikarinda abantu bose
4.09.2012 saa 10:01
reka nibarize uwo ngo ni abdoulah ibyo wihangishije ngo muslms must wake up uyobewe aho umusigiti uba ? wabonye subject yiyinkuru ivuga gukangura amadini ?
Musubize4.09.2012 saa 07:29
kana
nge nzineza kandi niukuri ko joseh kabil akorera ba nyirarume,akaba ari umugambanyi aho yemerera ingabo, z'inyamahanaga gukorera kubutakabwigihugu ategeka abandi bayobozi batabizi akani akumiro ubundi se ! ingabo z'urwanda ighe cyose zimaze zakoze iki niba atari ukumenera amabanga M23 umunsi uzaba umwe muzunva kabira yagiye mukangaratete ashukwa na HI murakarama
Musubize4.09.2012 saa 07:15
cyaka
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!