00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Ping yasimbuwe n’umugore ku buyobozi bwa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 16 July 2012 saa 11:46
Yasuwe :

Uwahoze ari umugore wa perezida w’ Igihugu cy’Afurika y’Epfo yatorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, , mu nama yabereye muri Ethiopia ya 19 y’uyu muryango, ku itariki ya 15 Nyakanga 2012.
Dlamini-Zuma yahoze ari Umugore wa perezida w’Afurika y’Efpo Jacob Zuma, niwe mugore wa mbere utorewe uyu mwanya.
Dlamini-Zuma yigeze guhagararira kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo, ubu yari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu.
Uyu mugore (…)

Uyu mugore w’igihangange akaba aje asimbura kuri uyu mwanya perezida Jean Ping w’imyaka 69 wari wongeye kwiyamamaza mu gihe cy’amezi arenga 6, harabuze uwatsindira uwo mwanya mu matora yabaye inshuro 3.

Nkosazana Dlamini-Zuma

Nkosazana Dlamini-Zuma , w’imyaka 63 yatsindiye ku majwi 37, ni ukuvuga amajwi angana na bibiri bya gatatu ari nayo yasabwaga ugomba kuyobora akanama k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida wa Benin Thomas Boni Yayi, ari nawe uri kuyobora uyu Muryango muri uyu mwaka yagize ati :”Ntawe utsinze nta n’utsinzwe, ahubwo ni Afurika itsinze muri rusange.”

Amaze kubona ko atagejeje ku majwi asabwa, Jean Ping yagize ati : “Tuzafatanya guteza imbere Afurika”.

Dlamini-Zuma yavuze ko amahane akunze kuvuka hagati y’ibihugu bikoresha Icyongereza n’ibikoresha Igifaransa agomba kurangira, bose bagakorera hamwe.

Jean Ping watsinzwe muri aya matora, niwe mukandida u Rwanda rwari rushyigikiye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages